00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Cogebanque bunamiye abazize Jenoside i Nyanza ya Kicukiro (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 April 2023 saa 10:50
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, banasobanuriwa amateka y’uko Abatutsi bishwe nyuma yo gutereranwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

Uru rwibutso ruherereye mu Karere ka Kicukiro, rushyinguwemo abasaga ibihumbi 105, ndetse iruhande rwarwo hubatswe Ubusitani bwo Kwibuka.

Igikorwa cyo kunamira izi nzirakarengane, Cogebanque yagikoze ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amateka y’uru rwibutso arimo urugendo rw’akababaro rw’ibilometero bine yanyujijwemo abasaga 2500 bari bahungiye mu ishuri ryitwaga ETO Kicukiro [Ecole Technique Officielle], bari bizeye umutekano w’Ingabo z’Ababiligi zaje mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR).

Ntabwo ariko byagenze kuko izo ngaho zaje gutererana abo Batutsi, bicwa n’Interahamwe ku wa 11 Mata 1994. Zabavanye muri Eto Kicukiro zijya kubicira i Nyanza.

Abayobozi n’abakozi ba Cogebanque kandi bakoze urugendo rwo kwibuka binyuze mu Busitani bw’Urwibutso, bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi, mu gihe abantu bo bari babaye inyamaswa.

Ni ubusitani bwafunguwe ku mugaragaro ku wa 11 Nzeri 2022 na Madamu Jeannette Kagame, aho buri kintu kiburimo kibumbatiye ubutumwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karasira Venuste w’imyaka 71 ni umwe mu barokokeye i Nyanza ya Kicukiro. Mu buhamya bwe, asobanura ko bahageze muri Eto Kicukiro, tariki 8 Mata 1994, ariko aba mbere bari bahageze umunsi umwe mbere yaho, ubwo Jenoside yatangiraga mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko impamvu bahungiye muri Eto Kicukiro ari uko bumvaga ko nta muntu waza kuhabicira hari ingabo za MINUAR. Ntibari bazi ko zitegura kubasiga zigasubira iwabo.

Tariki 11 Mata 1994, abasirikare ba MINUAR bari muri Eto Kicukiro batangiye kuzinga utwabo, abari babahungiyeho ubwoba burabataha. Bakihava, abasirikare n’Interahamwe bahise bahagera.

Karasira ati "Twabonye abasirikare (b’Ababiligi) bitegura, bazinga ibikoresho byabo, tuti ko tureba mwitegura kugenda byaba ari byo cyangwa si byo? Bati tugiye kugenda koko. Tuti kureka abantu bagiye gupfa mwaraje mu gikorwa nk’iki (cyo kugarura amahoro) mukaba mudutaye mugiye? Bati Abajandarume ba Leta barabarinda. Tuti ese baraturinda ari bo batwica?"

Abatutsi bari bahungiye muri Eto basigaye badafite aho bapfunda imitwe, basohorwa muri icyo kigo babwirwa ko bajyanywe aho baza kurindirwa neza.

Nta yandi mahitamo bari bafite. Babashyize ku murongo, nk’uko bikubiye mu buhamya bwa Karasira, bagenda bakuramo uwo bashaka bakamwambura, bakamwica, bagenda babica urusorongo kugeza bageze i Nyanza.

Umushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Karangwa Jean Claude Sewase, yasabye abakozi ba Cogebanque kwimakaza ikibahuza nk’Abanyarwanda kurusha iby’amoko n’ibindi bibatandukanye.

Ati "Ntacyo tutageraho turi hamwe, amahitamo yacu nta kindi ni ugushyira imbere Ubunyarwanda. Hanyuma mukora muri banki, iyo abakiliya banyu baje, muravuga muti aya mafaranga y’amatwa niyo meza, niyo twagakwiriye kwakira cyane kuko yunguka vuba?"

"Iyo ifaranga rije muraryakira aho ryaba rivuye hose, n’inzira aba yaciyemo ntimuzizi, murayakira. Inoti yaba yarayibitse mu zuru muhuza n’amoko, murayakira! Dupfa iki rero? Ni inda nini n’umururumba. Nibyo byatumye baza babwira Abahutu ngo Abatutsi batwaye ubutegetsi nimubakuraho muzatwara ibyabo byose."

Yakomeje agira ati "Kuba umuntu no guhazwa na bike ubonye no kugira indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, ni ubutwari ni ukuba umuntu wuzuye."

Cogebanque ni ubuhamya

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko kwibuka ari inshingano z’abanyamuryango b’iyi banki kuko ubwayo ari ubuhamya bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Ngira ngo Cogebanque ni ubuhamya [...] nk’uko mubizi yatangiye mu 1999, hashize imyaka isaga itanu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ishingwa n’abanyamigabane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kwishyira hamwe bakiyubaka, bakubaka n’igihugu."

"Cogebanque twese tugize uyu munsi si iy’abanhamigabane gusa, ni ubuhamya bw’uko ikibi cyatsinzwe. Ku nshuro ya 29 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Cogebanque aho ihagaze n’aho iri kujya [...] ibiturimo n’impamvu turiho, guteza imbere igihugu, kwiyubaka kandi tukiyubaka turebye aho duturutse."

Habarugira Guillaume yavuze kandi ko hari impamvu nyinshi zituma Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo no kugira ngo bigire kuri ayo mateka mabi yaranze igihugu babonereho guharanira ko atazongera.

Ati "Kwibuka bidufasha kudatuma abo bishwe bazima ariko nanone bikadufasha kwiyibutsa impamvu turiho nka Cogebanque."

"Cogebanque twibuka kubera ko ni inshingano dufite, kubera ko ingufu zacu niho tuzivana [...] igikorwa cyo kwibuka aho waba uri hose, ni inshingano."

Ambasaderi Dr Ngarambe François Xavier, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe zizira uko zaremwe ndetse no kwigira ku mateka.

Ati "Turabibuka, turabunamira ntituzabibagirwa na rimwe. Indi mpamvu ikomeye, kwibuka ntabwo ari ukugira ngo tubabare gusa, ni ukugira ngo tugerageze kumva, dusobanukirwe, dusesengure, tumenye inkomoko ya Jenoside n’icyayiteye, kandi turamutse twiraye yakongera ikagaruka."

Yakomeje agira ati "Ni ukugira ngo twirinde, ni ukugira ngo twongere twibuke, twiyubake nk’abantu, twongere twubake imiryango, twongere twubake igihugu kitazongera kubamo Jenoside na rimwe."

Muri gahunda yayo yo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Cogebanque kandi iherutse kiremera imiryango y’abarokotse.

Ibyo bikorwa byo gufasha imiryango itishoboye Cogebanque yabikoreye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Mata 2023. Aho yabiteguye ku bufatanye n’Umuryango w’Urubyiruko, Our Past Initiative.

Imiryango 50 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 134 bayigize, n’imiryango 14 muri yo itishoboye ihabwa n’ibiribwa.

Abayobozi bacanye urumuri rw'icyizere muri uyu muhango wo Kwibuka
Amb Ngarambe yagaragaje uruhare rw'imiyoborere mibi yagejeje kuri Jenoside
Karasira Venuste warokokeye i Nyanza ya Kicukiro yatanze ubuhamya bw'urugendo rutoroshye bagenze bava muri ETO
Umushakashatsi muri MINUBUMWE, Karangwa Jean Claude Sewase yasabye abakozi ba Cogebanque kurangwa n'indangagaciro baziririza icyatuma Jenoside igaruka ukundi
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z'Abanyarwanda bose
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yasabye abayobozi n'abakozi ba Cogebanque kuzirikana amateka yaranze u Rwanda
Mariya Yohana yafashije abitabiriye uyu muhango binyuze mu ndirimbo
Abakozi n'abayobozi ba Cogebanque basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye muri uru rwibutso
Abayobozi ba Cogebanque bayobowe na Habarugira Guillaume bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .