00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri biga muri KETHA basabwe kwirinda mu gupfobya Jenoside

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 1 July 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Abanyeshuri biga mu kigo cyigisha ibijyanye no gutanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo, Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA) basabwe kwirinda ababashuka ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga.

Ni igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abayobozi n’abanyeshuri ba KETHA, bavuye aho giherereye ku Kimironko berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibagabaga bunamira abarenga ibihumbi 23 byahashyinguwe.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kibagabaga basobanuriwe amateka ashaririye yabaye kuri uyu musozi wa Kibagabaga aho abantu bishwe bagerageza guhungira kuri Kiliziya yaho ndetse banasangizwa ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Uwitonze Gyslaine yasabye abanyeshuri biga muri KETHA kuba maso birinda uwabasubiza inyuma mu mateka mabi, biga gukoresha amahirwe bafite uyu munsi bayabyaza umusaruro.

Ati “Buri muntu wese afite inshingano n’umukoro wo kwibaza ‘ese ni iki nkora mu buzima bwa buri munsi nkoresha ubushobozi mfite kugira ngo mbashe gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko muri iki gihe rushukwa cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga bityo bakwiye kwitondera imikoreshereze yaryo baribyaza umusaruro mu bibafitiye akamaro n’igihugu muri rusange.

Aba banyeshuri kandi bongeye kwigishwa kwamagana imvugo zipfobya Jenoside zigenda zigaragara ku mbuga nkoranyambaga uko bwije n’uko bucyeye, bashishikarizwa kuba aba mbere mu kuzihashya.

Umuhuzabikorwa wungirije wa AERG mu Rwanda, Ndizihiwe Blaise yavuze ko urubyiruko muri iyi minsi rwugarijwe n’ababashukisha amafaranga kugira ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko bakwiye kwirinda kuko icyaha cyo gupfobya, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugira ingengabitekerezo yayo bihanwa n’amategeko.

Ishuri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA) riherereye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo ritanga amasomo y’amezi atandatu mu bijyanye n’amahoteli, gutunganya amafunguro n’ubukerarugendo.

Ni ishuri kandi rinigisha abanyeshuri barangije Icyiciro Rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Abanyeshuri biga muri KETHA basabwe kwirinda abatuma bakoresha imbuga nkorambaga mu gupfobya Jenoside
Abanyeshuri ba KETHA bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga
Abayobozi n'abanyeshuri ba KETHA bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .