00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi bizihije imyaka 61 y’ubwigenge mu birori binogeye ijisho (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 July 2023 saa 02:13
Yasuwe :

Ibihumbi by’Abarundi barangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye Evariste n’inshuti z’u Burundi, bahuriye muri Stade mpuzamahanga ya Ingoma i Gitega, mu kwizihiza ibirori by’imyaka 61 ishize igihugu kibonye ubwigenge.

Ni ibirori byaranzwe n’akarasisi kanogeye ijisho kakozwe n’Ingabo z’u Burundi, zamamutse mu mitaka, zikora akarasisi ka gisirikare ari nako Abarundi bakoma mu mashyi mu rwego rwo kuzishimira kubwo kurinda igihugu cyabo.

Nk’igihugu gifite umwihariko mu kuvuza Ingoma, abahanga mu kuzivuza bataramiye Umukuru w’Igihugu, Gen Ndayishimiye n’Abarundi bose bari bitabiriye ibi birori. Ingoma zavugijwe ni 61 nk’ikimenyetso cy’imyaka ishize igihugu kibonye Ubwigenge.

Umuyobozi mu biro bya Guverineri w’Intara ya Gitega, yashimye Perezida Ndayishimiye urangaje imbere Abarundi kubw’umurongo mwiza akomeje guha igihugu, bityo kikaba gikomeje kuba intangarugero mu ruhando rw’amahanga.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi ari igihugu cyigenga kuko ikimenyetso cya mbere cyo kuba igihugu kigenga ari uko kiba kidashobora kuvogerwa n’undi uwo ariwe wese.

Ati "Ntushobora kuvuga ko wigenga kandi abantu bose bakuvogera uko bashaka. Ubu turabizi twabonye ko igihugu cy’u Burundi ari ntavogerwa. Murabizi ko urugo rutagira umugabo nta kitaruvogera."

Yashimye uburyo Ingabo z’u Burundi n’inzego z’umutekano muri rusange zabashije kurinda igihugu mu bihe bikomeye bya 2015 kugeza mu 2016, ubwo abanzi b’igihugu bageragezaga guhirika ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Ati "Turabona ko ari igihugu gihagaze neza, ingabo z’u Burundi zihagaze neza ndetse n’amahanga arabizi ko u Burundi ari igihugu kitavogerwa, kuko ingabo zacu zamaze kwerekana ubutwari bwazo."

Yashimye abaharaniye Ubwigenge bw’u Burundi, avuga ko mbere y’Abakoloni u Burundi bwari igihugu giteye imbere, abaturage babanye neza mu mahoro, nta mwiryane.

Ati "Kuko no kugira ngo Ubukoloni buze mu gihugu Abarundi babanje kubyanga. Ingabo z’u Burundi, Intore za Mwezi zahanganye n’Ingabo z’u Budage imyaka irindwi yose. Abadage bagiye gutegeka u Burundi ari uko binyuze mu biganiro."

Yakomeje agira ati "Rero uyu munsi turimo kwizihiza Ubwigenge, tumenye ibanga ry’igihugu cyacu."

Mbere y’Ubukoloni , Abarundi bari babanye neza

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mbere y’Ubukoloni Abarundi bari bafite uburyo bwabo bw’imibereho aho kandi bizeraga ko Imana ariyo itanga byose.

Yavuze ko kuri ubu Imana Abarundi bongeye kuyimika bakamenya ko nta kiruta Imana, kandi ikomeje kubana n’Abarundi, bayihamagaye ikabitaba, bakenera imvura barayisaba, Imana ibaha imvura barahinga bareza none abaturage bafite ibyo kurya.

Ati "None twizihije umunsi mukuru abantu bafite ibyo kurya, nta nzara iri mu Burundi."

Mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma y’ubwigenge, u Burundi bwagize ubuyobozi bubi budashyira imbere Abarundi bose ahubwo bubavangura.

Perezida Ndayishimiye yitegereza Ingabo ku munsi mukuru w'Ubwigenge

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mbere umwami yabanishaga neza Abarundi, ndetse kuri ubu ashaka ko ubuyobozi bugomba kuba bukora mu nyungu z’abaturage bose kuko Umuyobozi w’u Burundi ari ’Sebarundi’.

Ati "Umwami w’Abarundi yahoze ari Sebarundi, umubyeyi mu muryango. Ntabwo twigeze twumva Umwami arimo kuryanisha Abarundi. Ukuryana kose kwaje ubwo hazaga ubuyobozi budakora mu nyungu z’Abenegihugu."

"None turimo turizihiza uyu munsi mukuru, abo Bami biyumvishaga ko ari ababyeyi natwe tugere ikirenge mu cyabo. Niryo banga ry’igihugu. N’ikimenyimenyi, Umukuru w’Igihugu muri iki gihugu cyacu bamwite ’Sebarundi’, nageze hirya no hino ntabwo ndabona aho Umukuru w’Igihugu yitiriwa Abenegihugu ko ari Se wabo."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abarundi bose ari bene mugabo umwe, bavuga Ikirundi, ari naryo banga ryo kumva ko buri muturage agomba kumenya ko igihugu cy’u Burundi ari icye, nta kindi azigera abona.

Ntushobora kwigenga utunzwe no gusaba

Perezida Ndayishimiye yavuze no kugira ngo Abarundi bigenge mu buryo bwuzuye ari uko bagomba kuba batagitegera amaboko uwo ari we wese.

Ni ibintu avuga ko bazabigeraho nibaramuka bakoze cyane bakigira, kandi ngo bihera mu miryango bikabona kugera ku gihugu.

Ati "Ntushobora kwigenga utunzwe no gusaba, utunzwe n’undi muntu ntushobora kwigenga. Ntabwo wakwigenga iyo udafite ubukungu. Twigiriye inama ko twese twakwishyira hamwe tukihutisha ubukungu bw’igihugu kugira ngo twigenge. Kwigenga kugira ngo tubigereho, nitwirebe twebwe mu miryango iwacu."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba Abarundi bizihiza uyu munsi bafite imibereho myiza ari ibyo kwishimira, akaba ari n’umwanya wo kureba uko bakomeza kwihuta mu iterambere.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko Abarundi bose bakwiye kwibaza impamvu hashize imyaka 61 bigenga ariko bakaba bakiri igihugu gikennye.

Ati "Uyu munsi tugume tuwishimira tuvuga duti kubera iki tumaze imyaka 61 twishyira tukizana ariko tukaba turi igihugu kigikennye? Dukomeze tuwizihiza aribyo twibaza. Kuba tumaze iyo myaka yose ni uko ahanini ubukoloni bwadusizemo imvune. U Burundi bwari igihugu giteye imbere, mbere y’uko Abakoloni baza."

Yavuze ko Abarundi bari bazi gukorera hamwe mu makoperative, ariko icyo kintu cyaragiye.

Ati "Burya igihugu kimaze kugira uruganda rw’ibyuma, ukicurira amasuka […], ibikoresho byose dukeneye, igihugu kiba cyamaze gutera imbere. Ubu twabazanya ngo abakoraga amasuka mu Burundi byagenze bite? Murumva ko babanje kudusenya kugira ngo duhagarike inzira y’iterambere twarimo."

Yasabye Abarundi bose kurangwa n’ubumwe bakaziririza ibijyanye n’ubwoko, kuko igihugu cy’uyu munsi ari icy’Abarundi bose atari icy’Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa.

Ati "Uzashaka gusenya igihugu cyacu tuzamurwanya twitwa Abarundi nk’uko twarwanyije Abadage."

Yanenze Abadage basigiye ’Gitega’ ubusa

Abadage bakolonije u Burundi nibo basize bagize Gitega Umurwa Mukuru w’iki gihugu, ndetse kuri ubu ni Umurwa Mukuru wa Politiki kuko ni wo ukoreramo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’izindi nzego.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko uburyo uyu Mujyi umaze gutera imbere byagizwemo uruhare n’Abarundi, atari Abadage.

Ati "Ko turi kumwe n’Abadage hano, nibarebe uko uwo murwa mukuru usa, barebe niba bakwitirirwa ko wubatswe n’Abadage. Izi nzu nziza zose muhabona, zubatswe n’Abarundi ntabwo ari Abadage."

"Uyu munsi ubwo baje hano […] nibashyireho ikimenyetso cyerekana ko bahanyuze, uyu munsi ugiye kureba aho bita ku ‘Ibomani […], ubona hasa n’ahantu Abadage bakwiyitirira? Ni byiza ko baza kudufasha kubaka iki gihugu ariko ntabwo ndimo ndasabiriza, nibaze dufatanye kubaka iki gihugu basenye."

Perezida Ndayishimye yavuze ko kuri ubu mu Gitega hari kubakwa Perezidansi, Stade Ingoma yaravuguruwe ndetse n’izindi nzu nyinshi zirimo kuzamurwa umunsi ku munsi.

Muri ibi birori kandi Perezida Ndayishimiye yashimye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, bahabwa imidari y’ishimwe yo gukunda igihugu ndetse n’amafaranga yo kubashimira ibyo bikorwa bakoze.

Perezida Ndayishimiye yahaye icyubahiro Ingabo z'u Burundi ku munsi w'ubwigenge
Perezida Ndayishimiye yagendaga asuhuza abaturage
Perezida Ndayishimiye yagendaga agenzura ingabo, agaragiwe n'abakuru b'Ingabo z'u Burundi
Habaye imyiyereko ya gisirikare yo kumanukira mu mutaka
Abasirikare bari bakereye ibirori muri Stade Ingoma
Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihugu kitagera ku bwigenge bwuzuye kigikennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .