00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasoje amasomo muri Wellspring Academy bahawe umukoro wo gukura mu bwenge no mu ndangagaciro

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 2 July 2023 saa 07:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Lambert Bariho, yasabye abasoje amasomo gushyira imbere ibikorwa bigirira akamaro abantu benshi aho kwirebaho gusa, bagakoresha neza ubumenyi n’indangagaciro bavomye muri iki kigo.

Yabitangarije mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 60 basoje amashuri yisumbuye kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023.

Mu basoje amasomo mu muhango wabaye ku nshuro ya munani, harimo abahungu 30 n’abakobwa 30 bose bigaga amasomo ya siyansi n’ubumenyamuntu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Lambert Bariho yibukije abasoje amasomo ko bagomba kwitoza gufasha abandi kuko ari imwe mu ndangagaciro iki kigo kibigisha.

Ati "Twizera ko mu myaka mwamaze mwiga aha, hari byinshi mwize byerekeye gufasha abandi. Ndabizi ko mufite inzozi nyinshi mushaka kugeraho ariko nimubikora mutagamije kugirira umumaro abandi ntabwo muzaba mwubahirije ibyo twabigishije. Ibyo wakora byose ntabwo ugomba kwirebaho gusa ahubwo usabwa gufasha abandi."

Yabanababwiye ko mu byo bakora byose bagomba kwibuka kubaha Imana, kugira ngo bazavemo abayobozi n’abakozi beza.

Umuyobozi Mukuru wa Wellspring Academy, Steven Rudakemwa yavuze ko hari abigisha abantu bakabaha ubumenyi ariko ntibabahe indangagaciro, bityo ngo baba babahaye uburezi bucagase.

Ati "Uyu munsi ntabwo musoje, rero uko mutegura gukomeza amasomo yanyu muzibuke kwikuzamo indangagaciro, kuko ubumenyi butazifite ntaho bwageza umuntu."

Rudakemwa yanavuze ko aba banyeshuri basabwa “kutibagirwa icyo bari cyo kuko hano tubigisha ubumenyi ariko tukabaha n’indangagaciro za gikirisitu, rero icyo tubasaba ni ukugenda bagakomeza kuba umucyo aho bajya hose."

Umushumba Mukuru w’Itorero Christian Life Assembly, Pasiteri Peter Nkunzingoma, yasabye abarangije kwiga kwirinda ibintu bishobora kubangiriza ubuzima, kugira ngo bashobore kugera ku ntego zabo.

Ati "Mwirememo indangagaciro zizatuma mukomeza kuba ahantu hatunganye, hazira ibiyobyabwenge, ku buryo muzabasha gukurikirana inzozi zanyu. Ibyo byose bizaterwa n’amahitamo yanyu.[…] Mugomba kwibuka ko Imana yabaremye mu ishusho ryayo, ibafiteho umugambi, ni yo mpamvu ari yo ibaha ubuzima, ikabagenzura, ikabatunga kandi ikabakiza. Igihe cyose uhuye n’ingorane cyangwa wabuze icyerekezo, urangamire umuremyi wawe azagufasha akwereke icyo gukora."

Pasiteri Nkurunziza yabasabye guhora bafite inyota yo gusenga Imana kuko ari yo igenga byose kandi ngo amahitamo yose umuntu akoze agira uruhare mu kugera ku ntego ze.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politike y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yatangaje ko aba basoje amasomo barimo abazavamo abayobozi b’ejo hazaza, ariko abasaba gukoresha impamba bavanye muri iri shuri mu gutegura ubuzima bw’igihe kirekire.

Ati "Uburezi bugizwe n’ibintu byinshi mu buzima birimo guhora wiga, kwiga ibizagufasha mu buzima bwose. Ibyo mwakuye ku barimu banyu n’abandi bibe impamba izabaherekeza mu buzima bwanyu bwose."

Baguma yagaragaje ko mu bihe bizaza abasoje amasomo bazavamo abazaba bita ku buzima bw’abantu nk’abaganga, abunganira abandi mu mategeko, abavugabutumwa n’abandi bazajya mu myuga itandukanye, byose bivuye ku burezi bufite ireme bahawe n’iri shuri.

Aziz Albina Shannon wasoje amasomo yavuze ko banyuze mu ngorane nyinshi zirimo n’icyorezo cya Covid-19, ndetse rimwe na rimwe bagacika intege bakumva babireka ariko ngo babifashijwemo n’Imana bakomeza guhatana kugeza ku munsi basojeho amasomo.

Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ubu ifite abanyeshuri 968, n’abakozi 84.

Wellspring Academy ni ishuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ryatangiranye abanyeshuri 106. Ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge. Rifite intego yo gutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomeza amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .