00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye imipaka bahawe umwihariko: Imiterere y’amashuri agezweho akomeje kubakwa (Amafoto & Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 July 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Umunyarwanda wo mu myaka 29 ishize ntiyashoboraga no kurota ko igihe kizagera u Rwanda rukagera aho ruri uyu munsi, ngo abaturage babe baregerejwe ibitaro, imihanda, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.

Impungenge ze zari zifite ishingiro urebeye ku buryo igihugu cyari cyaramaze gusenyuka mu mfuruka zose bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu ushobora gutungurwa uramutse ugeze i Munini mu Karere ka Nyaruguru, ahari Urwunge rw’Amashuri Rwitiriwe Mutagatifu Yohani (G.S St. Jean Munini) rwubatse mu buryo bugezweho.

Iri shuri ryatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo hizihizwaga Umunsi wo #Kwibohora28. Riri ku rwego rw’amashuri afite ibikoresho n’ikoranabuhaga rigezweho mu Rwanda bitewe n’ibikorwaremezo n’ibindi byangombwa nkenerwa byashyizwemo.

Rifite ibyumba by’amashuri 47, ryubakiwe ibikorerwamo ubushakashatsi bigezweho (Laboratories) birimo icyumba cy’Ubutabire; Ibinyabuzima; Icyumba cy’Ubugenge ndetse ryahawe n’isomero rifite ibitabo bihagije.
G.S St Jean Munini ifite icyumba cy’ikoranabuhanga [Smart Classroom], kirimo za mudasobwa zihagije na internet ifasha abanyeshuri kureba ibyo biga bifashishije ikoranabuhanga.

Rifite aho bategurira amafunguro, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, ikibuga abana bidagaduriramo n’ibikoresho nkenerwa ku ishuri.

Hari kandi Ikigo Mbonezamikurire y’Abana bato cya Munini, igikoni n’ibyumba bitatu byigiramo abana b’incuke n’ibindi.

Umuyobozi wa GS St Jean Munini, , yabwiye IGIHE ko kugira ishuri riri ku rwego rwo hejuru bifasha mu myigire y’abanyeshuri.

Ati “Iyo bakubwiye ngo amazi akozwe n’ibi n’ibi, iyo ushyizemo umunyu bibyara ibi, ukabikora bareba, biba byiza kurushaho. Barabyumva kandi binatera amatsiko, bituma ibyo biga biva mu mpapuro no gufata mu mutwe gusa ahubwo bakabona ko ari n’ibintu bisanzwe bibaho mu buzima.”

Niyodusenga Léonie wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu Ishami rya MCB [Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima] muri GS St Jean Munini yavuze ko kuba bafite za laboratwari bibafasha mu myigire yabo.

Ati “Nk’umuntu wiga MCB, tugera ku mutima [...] iyo mwarimu awushushanyije imbere hari nk’akantu yibeshya, wowe bikagucanga ariko iyo tuje hano bagashyira kuri ‘projecteur’ ukabireba, ukareba uko bikora, birakorohera.”

“Ahantu batagira laboratwari barakwigisha ngo ni ‘Magnesium’[...] ukabyumva mu magambo ntuba ubizi, ariko nk’iyo ugize amahirwe ukiga ahantu nk’aha, ushobora gutegura umunyu ni urugero, ku mwana wiga ahandi aba abizi mu magambo, ni ha handi arangiza yajya muri kaminuza bikamucanga ariko ubu nkanjye ntabwo ibintu byinshi byangora.”

Yakomeje ati “Nta bwo twumvaga ukuntu wapima umwuka cyangwa amazi ariko aha ngaha biba bihari, turabyiga tukanabikora.”

Mbabazi Emmanuel wiga muri MEG [Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi], yagize ati “Iki cyumba cya ICT [Smart Classroom] kiradufasha cyane. Dufite imashini nyinshi ku buryo iyo tuje gukora ubushakashatsi tubona amagambo atandukanye kandi adufasha mu buzima busanzwe no mu ishuri.”

“Mbere ntitwabashaga kwiga neza kuko hari igihe umwarimu yazaga akaduha amasomo menshi, ntadusobanurire uko bikwiye. Hano rero turaza tugakora ubushakashatsi.”

Abegereye imipaka bahawe za TVET zigezweho

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi abahanga bagaragaza ko uburezi bufite ireme ari wo musingi wo kugera kuri iryo terambere igihugu cyifuza kugeraho mu 2050.

Ni igihe Umunyarwanda azaba yinjiza nibura amadolari 4000 ku mwaka mu 2035 ndetse ku buryo azaba ageze mu 12.000$ mu 2050. Agomba kuzaba afite ubuzima bwiza aho serivisi zose z’ubuvuzi zizaba zaranogejwe ndetse n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe Isi igezemo.

Gahunda yo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro ni imwe mu zitezweho kuzafasha igihugu kugera kuri icyo cyerekezo ari na yo mpamvu hakomeje gukorwa imishinga yo kubaka amashuri ya TVET hirya no hino mu gihugu, ikurikiranwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imiturire, RHA.

Mu Turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera by’umwihariko nk’ibice bihana imbibi na Uganda, hubatswe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro [TVET] afasha abahaturiye kwiga imyuga n’andi masomo byabasabaga kwambuka umupaka ngo bajye kuyiga.

Mu bilometero bike uvuye ku mipaka y’u Rwanda na Uganda, hubatswe Shonga Technical School iherereye mu Murenge wa Tabagwe ndetse na Cyanika Technical Secondary School yo mu wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Ni ibigo byose bimaze imyaka ibiri bitangiye aho byigisha amashami arimo ububaji, amashanyarazi n’ubwubatsi. Abayobozi babyo bahuriza ku kuba byaratanze ibisubizo.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri Cyanika TSS, Hitimana Jean Baptiste, yagize ati “Mbere mu Murenge wa Cyanika nta shuri nk’iri ryarimo. Abanyeshuri bajyaga kwiga hirya bakambuka imipaka, ariko kugeza ubu aho cyaziye baza hano, ntibakijya hirya no hino.’’

“Dusubiye inyuma tukareba uburyo abana benshi bifuzaga kwiga ntibabone aho bakwiga imyuga ishobora kuzabafasha [....] iki kigo cyaje ari igisubizo kugira ngo gifashe akarere n’igihugu, abanyeshuri babone umwuga bifuza uzabagirira akamaro kandi binafashe abajyaga gushaka kwiga kure babone hafi kandi bazarusheho kubikunda binabagirire umumaro.”

Umuyobozi wa Shonga TVET, Hakorimana Verien, yagize ati “Iki kigo cyubatswe ku busabe bw’abaturage babonaga ko urubyiruko rwabo rubura aho rukomereza mu mashuri y’imyuga, ikindi ni uko ababaga bafite ubushobozi bwo gukomeza mu mashuri y’imyuga yabaga ari kure cyane.”

“Ikindi hari ababaga bari mu ngeso mbi zijyanye no kujya mu gihugu cy’abaturanyi gushaka imirimo cyane cyane n’ivunanye. Icyiza gihari cy’iri shuri ni uko hari abanyeshuri 53 bavuye muri icyo cyiciro barangije amasomo hano, muri bo batandatu bafite akazi kandi keza.”

Abiga muri aya mashuri bagaragaje ko kuba barahawe amashuri agezweho bibafasha kubona uburezi bufite ireme no kugera ku nzozi zabo.

Ndatimana Thierry wiga Ubwubatsi muri Shonga TSS yagize ati “Twitaweho nk’abana b’Abanyarwanda, urabona ahantu iki kigo kiri mu cyaro, bigaragaza ko dufite ubuyobozi bwiza bwita ku Banyarwanda bose.”

Uwineza Julienne wiga mu mwaka wa gatanu mu bijyanye n’Ububaji muri Cyanika TSS yavuze ko nk’umwana w’umukobwa numvaga ko kwiga amasomo y’ububaji ari ibintu byiza kandi bidakomeye.

Yagize ati “Nabonye ko nindangiza nzakora ibintu bitandukanye nkiteza imbere, nkaba nashishikariza abakobwa bagenzi banjye kwitinyuka bakaza bakiga na bo bakaziteza imbere mu bubaji.”

Hirya no hino mu gihugu kandi hari amashuri yubatswe mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ibikorwaremezo by’uburezi.

Cyanika Technical School ryo mu Karere ka Burera ryegereje imyuga abanyeshuri

Abanyeshuri muri GS Kampanga bashyizwe igorora

Ku Munini bimakaje ikoranabuhanga mu myigishirize

Muri Shonga TSS imyuga bayigeze kure

Mu Ishuri ry’Imyuga rya Kiyumba barakataje

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .