00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AfDB yashimye ibikorwa by’u Rwanda mu gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 July 2023 saa 02:17
Yasuwe :

Umuyobozi Wungirije muri Banki Nyafurika y’Iterambere, AfDB, ushinzwe iterambere ryo mu Karere, Ubuhahirane n’Ishoramari, Marie Laure Akin-Olugbade, yashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023 ubwo abayobozi muri iyi Banki mu Karere basuraga bimwe mu bikorwa byatewe inkunga nayo mu Karere ka Bugesera birimo Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze ndetse na sitasiyo y’Amashanyarazi ya Bugesera.

Yagaragaje ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo umuturage agerweho n’amazi ndetse n’amashanyarazi cyane ko gahunda yo kwihutisha Iterambere NST1 igaragaza ko bizagera 2024 abaturage bose baragezweho n’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi 100%.

Ati “Icya mbere gishimishije ni uburyo Leta ikorana n’abikorera mu mishinga nk’iyi ikomeye kandi ni ubwa mbere bibaye muri uru rwego rw’amazi mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Natangajwe n’urwego rw’ibikorwaremezo no kubona ko ibikorwa dukorana n’u Rwanda bikomeje gushinga imizi.”

Marie Laure Akin-Olugbade yagaragaje ko hari indi mishinga igiye gutegurwa iyi Banki izakomeza gukorana n’u Rwanda cyane ko yongereye ishoramari ryayo ku Rwanda aho ryageze kuri miliyari 1,5 z’amadolari ya Amerika.

Iyi banki igaragaza ko 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage ndetse n’ubwikorezi.

Yatanze inguzanyo ya miliyoni zirenga 61 z’amadorali zahawe umushoramari wubatse uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze, miliyoni 64 z’amadorali ziri kwifashishwa mu kubaka no kwagura imiyoboro y’amazi na miliyoni hafi 30 z’amadorali zatanzwe mu kubaka ikusanyirizo ry’umuriro w’amashanyarazi.

Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwubatswe mu Karere ka Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 40.000 ku munsi aho metero kibe 30.000 zoherezwa mu Mujyi wa Kigali na ho metero kibe 10.000 zigakoreshwa mu Bugesera.

Ku rundi ruhande ikusanyirizo ry’umuriro w’Amashanyarazi rya Bugesera rifite imiyoboro irihuza n’uruganda rutunganya umuriro ukomoka kuri Nyiramugengeri ruri mu Karere ka Gisagara, Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo, uruganda rw’amashanyarazi rwa Gahanga n’andi aturuka ku nganda nto.

Iri kusanyirizo rizafasha mu gusaranganya umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko ku Kibuga cy’Indege giherereye mu Karere ka Bugesera, Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, Ron Weiss, yagaragaje ko iri kusanyirizo ry’amashanyarazi rifite ubushobozi bwo kwakira megawatt zirenga 200 kandi rizakemura ikibazo cy’umuriro muke muri aka Karere.

Rifite ubushobozi kandi bwo kwakira umuriro uturutse mu bihugu birimo Tanzania n’u Burundi no kuwoherezayo.

Umuyobozi w’Agateganyo Ushinzwe Iterambere ry’Amazi n’Isukura muri WASAC, Murekezi Dominique yagaragaje ikibazo cy’isaranganya ry’amazi kiri kugenda gikemuka kubera uruganda rwa Kanzenze.

Ati “Uru ruganda rwadufashije gukemura ikibazo cy’amazi kuko ruduha 25% by’ayo dutanga mu mujyi wa Kigali ku buryo byagabanyije cyane ibibazo by’isaranganya ry’amazi. Hari aho tugisaranganya kubera ko tutaragira imiyoboro ihagije, turacyategura indi miyoboro kandi ibikorwaremezo biracyakomeza gutunganywa.”

WASAC ivuga ko kugeza ubu hari imishinga y’inganda nshya ku buryo umwaka wa 2024 ushobora kurangira igihugu gifite inganda zifite ubushobozi bwo gutanga amazi arenga metero kibe ibihumbi 450 ku munsi.

Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rubanza gahunda yo kuyayungurura
Uruganda rwa Kanzenze rwubatswe mu Karere ka Bugesera
Hari imiyoboro ihuza iri kusanyirizo n'inganda zinyuranye zirimo urwa Rusumo rwitegura gutanga umuriro
Mu Bugesera bagiye kubona umuriro w'amashanyarazi uhagije
AfDB yashimye u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa birengera abaturage
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza Umuriro w’Amashyanyarazi (EDCL) Gakuba Felix nawe yashimangiye uruhare rw'iri kusanyirizo
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG, Ron Weiss, yagaragaje ko iri kusanyirizo ari ingirakamaro
Marie Laure Akin-Olugbade yemeje ko u Rwanda ruri kwitwara neza mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .