00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yaremeye imiryango 50 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 April 2023 saa 05:48
Yasuwe :

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, yatangiye mituweli inaha ibiribwa imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo mu Karere ka Gasabo, nk’ikimenyetso cyo kubereka ko batari bonyine mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye Cogebanque yabikoreye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Mata 2023. Yabiteguye ku bufatanye n’Umuryango w’Urubyiruko, Our Past Initiative.

Imiryango 50 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 134 bayigize, n’imiryango 14 muriyo itishoboye ihabwa n’ibiribwa.

Mukangarambe Virginie utuye mu Mudugudu w’Uruyange, mu Kagari ka Gatunda, yashimye urubyiruko rwifatanyije na Cogebanque mu kubatera inkunga.

Yagize ati "Byadushimishije cyane, twahise tubona ko igihugu kidutekereza, n’abantu batuzirikana bakaza kudufasha. By’umwihariko twishimiye ko urubyiruko rufite umutima w’urukundo utuma ruza gufasha abantu bafite ubushobozi buke."

Yashimiye Cogebanque yatanze inkunga yatumye abona ubwisungane mu kwivuza, bityo ngo agiye gukomeza gukora, yiteze imbere.

Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Nduba, Urayeneza Joselyne, yavuze ko umufatanyabikorwa nka Cogebanque iyo afashije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bishimisha, kuko abantu babahumuriza batuma bumva batari bonyine.

Ati "Iyo baje bakabaha ubushobozi, bakabaha ibiribwa, bakabahumuriza bakabereka ko bari hamwe bituma bongera kwishima."

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko nka Banki yashinzwe n’Abanyarwanda, yahisemo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basangire inyungu babona ku baturage bose.

Ati "Twaje kubakomeza no kubaha ihumure, ngo tubereke ko turi kumwe na bo muri uru rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo twe tureba aho dufite amashami, kuko Jenoside yabaye mu gihugu hose, bityo twahisemo kuza kubafasha ngo na bo babashe kwiteza imbere."

Umuyobozi w’Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, avuga ko muri ubu bufatanye na Cogebanque bagamije kwereka abarokotse Jenoside ko urubyiruko rubazirikana.

Ibikorwa Our Past Initiative’ izakora mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kwita ku miryango itishoboye bayiha ibiribwa, gutanga mituweli, kuvugurura inzu icyenda z’abarokotse Jenoside no gutanga amazi meza mu ngo, byose bizakorerwa mu mirenge irindwi.

Habanje ikiganiro ndetse hanatangwa ubuhamya
Umuyobozi w’Umuryango Our Past Initiative, Intwari Christian, avuga ko muri ubu bufatanye na Cogebanque bagamije kwereka abarokotse Jenoside ko urubyiruko rubazirikana
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nduba, Urayeneza Joselyne, yashimye inkunga ya Cogebanque
Imiryango 50 yishyuriwe mituweli inahabwa ibiribwa
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .