00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yasabanye n’abakiliya bayo mu kwishimira ibyo yagezeho mu myaka irenga 23 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 May 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc, bwatangaje ko icyerekezo gishya cyayo ari ikigamije kuyagura no kuyishyira ku rwego rudasanzwe mu bijyanye na serivisi itanga no kurushaho kwegera Abanyarwanda aho bari hose mu gihugu.

Ni ibyatangarijwe abakiliya, abafatanyabikorwa n’Abanyarwanda muri rusange mu isangira ryateguwe n’iyi banki mu kwishimira igihe imaze no gushimira bamwe mu bayiherekeje mu rugendo rw’imyaka isaga 23 imaze.

Iri sangira ryabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2023.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ubucuruzi, Songa Rwamugire, yashimye abakiliya bayo avuga ko umugoroba nk’uyu baba bawuteguye kugira ngo babereke ko babazirikana.

Ati “Uyu ni umugoroba mwiza wo kubashimira ku bw’icyizere cyanyu no kudushyigikira twabashije gushinga imizi, tugira umumaro n’uruhare mu guteza imbere urwego rw’imari mu gihugu cyacu.”

Yasobanuye ko icyizere n’ubufatanye bwaranze impande zombi ari byo zingiro ryafashije Cogebanque gushinga imizi ku isoko ry’u Rwanda.

Yakomeje ati “Buri wese muri mwe yagize uruhare mu iterambere rya Cogebanque kandi dukomeje kubashimira ku cyizere cyanyu.’’

Rwamugire yashimangiye ko Cogebanque iha agaciro abakiliya bayo bose kuva ku bato, abafite imishinga iciriritse kugera ku bigo byagutse.

Ati “Ntitwishimire gusa ibyo twagezweho nka banki ahubwo tunarebe ku mahirwe ashoboka, ari imbere yacu.’’

Yashishikarije abakiliya ba Cogebanque kubaka imikoranire na bagenzi babo mu buryo butuma bakomeza kugera kuri serivisi z’imari nta nkomyi.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko mu myaka 23 iyi banki yageze kuri byinshi, yizeza ko izakomeza gufasha abayigana kunogerwa na serivisi z’imari ibagenera.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko Cogebanque n’ubwo mwari musanzwe muyitezeho byinshi ariko mugiye kubona byinshi. Ni banki yanyu, […] turi guteza banki imbere, turi kuyihindura, dufite intego y’uko iyi ari banki muzajya mubona serivisi udashobora kubona ahandi.’’

Yakomeje agira ati “Ntituzajya tureba ibito cyangwa ibya hafi, mutuganirize, mutubwire aho mushaka kugera. Mutubwire gahunda zanyu zo mu myaka itanu cyangwa 10, natwe twitonde tuzishyire mu bikorwa, tumenye aho muri kujya, tuzajya tubikorana. Muze dukorane, dutere imbere.’’

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yijeje abakiliya ko banki izakomeza gufasha abayigana kugera kuri serivisi z'imari biboroheye

Inyungu Cogebanque ibona yariyongereye igera kuri miliyari 9 Frw mu 2022, ivuye kuri miliyari 5 Frw yariho mu mwaka wabanje.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Safari Center Ltd, Gasamagera Benjamin, yavuze ko mu 2002 ari bwo yatangiye gukorana na Cogebanque kandi kugeza uyu munsi yamuherekeje mu rugendo rw’ubukire cyane ko nta na rimwe yigeze ayigana ashaka serivisi ngo imutenguhe.

Ati “Amateka ya Cogebanque iyo umuntu ayarebye neza ubona afite aho ahuriye n’igihugu cyacu, ni banki yatangiye ari ntoya, abantu bamwe ntimeraga ko izabishobora ariko ukuntu yagiye yiyubaka, ni banki yatwubatse cyane kandi yatwigishije byinshi nk’Abanyarwanda ko urwego rw’imari rushoboka.’’

“Twubakire kuri urwo rugero rwiza Cogebanque yazanye mu rwego rw’imari, kuba yarajemo igasa nk’itinyuye izindi banki, byarafashije. Ibyo yatugejejeho ni byinshi nk’abakiliya, tubijeje ko batwubatse kandi turiteguye. Ibyiza biri imbere tuzabisangire twese.”

Cogebanque Plc yemewe nka Banki y’Ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu 1999, itangira gukora ku wa 17 Nyakanga muri uwo mwaka.

Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume (iburyo) aha ikaze Ebenezer Essoka uyobora Inama y'Ubutegetsi ya Cogebanque Plc
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume (ibumoso) aganira n'abarimo Umunyemari Faustin Mbundu
Umushoramari Kalima Jean Malic ufite ibikorwa birimo Legacy Clinics na we yitabiriye iki gikorwa
Cogebanque yasabanye n’abakiliya bayo mu kwishimira ibyo yagezeho mu myaka irenga 23 imaze ishinzwe
Wari n'umwanya wo gusangira icyo kunywa
Abarimo abakozi ba Cogebanque Plc bitabiriye iri sangira ryo gushimira bamwe mu bakiliya bayo
Yasigaranye ifoto y'urwibutso
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe mu muziki uryoheye ugutwi
Iri sangira ryo gushimira abakiliya ba Cogebanque ryabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2023
Munyakazi Sadate ari mu bitabiriye igikorwa cyo gushimira abakiliya ba Cogebanque
Arthur Nkusi ni we wayoboye ibi birori nk'umusangiza w'amagambo
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Cogebanque Plc, Ebenezer Essoka, yashimye abakiliya bakorana na banki neza umunsi ku wundi
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Safari Center Ltd, Gasamagera Benjamin, yavuze ko mu 2002 ari bwo yatangiye gukorana na Cogebanque kandi kugeza uyu munsi yamuherekeje neza mu kugera kuri serivisi z'imari
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko mu myaka isaga 23 banki imaze hari byinshi yagezeho
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ubucuruzi, Songa Rwamugire, yashimye abakiliya b'iyi banki bagendanye urugendo rumaze imyaka isaga 23
Ahabereye iki gikorwa hari hateguye mu buryo buteye amabengeza
Nyuma y'iri sangira hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Munyakuri Prince & Cogebanque


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .