Iyi nkunga yemerejwe muri iyi nama yasojwe ku wa 1 Nyakanga 2023, Televiziyo y’Igihugu ya Congo Kinshasa, RTNC, yavuze ko izunganira abasirikare ba EAC “bari kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu bwazahajwe n’intambara.”
Iyi televiziyo yatangaje ko amafaranga azaba agize iyi nkunga yatangarijwe gusa abakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyo nama.
Iyi nama yari ibaye ku nshuro yayo ya 23 yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu umunani muri 11 bigize uyu muryango ari byo u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Congo- Brazzaville, RDC, Guinée Équatoriale, Gabon na Sao Tomé et Principe.
Abayitabiriye ni Perezida wa Gabon akaba n’Umuyobozi Mukuru wa CEEAC, Ali Bongo Ondimba, uwa Angola, Joao Manuel Lourenço n’uwa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadera.
Yitabiriwe kandi na Perezida wa Guinée Équatoriale, Theodoro Obiang Nguema; uwa RDC, Félix Tshisekedi; uwa Chad, Mahamat Idriss Déby Itno; uwa Sao Tomé et Principe, Carlos Villa Nova n’uwa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso mu gihe u Rwanda n’u Burundi byohereje abaminisitiri.
Perezida Ali Bongo Ondimba yagaragaje ko iyo nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo by’umutekano muke byugarije ibihugu binyamuryango no kureba uburyo byakemurwa ibihugu byose bifatanyije.
Ati “Imirwano yo mu Burasirazuba bwa RDC na yo iri mu bibazo byari biri ku murongo w’ibyagombaga kwigirwa hamwe harebwa uko byakemurwa.”
Muri iyi nama Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida Lourenço wagize uruhare rufatika mu kunga ibihugu bikunze gushyamirana, by’umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byari hagati y’abanyamuryango ba CEEAC ari bo u Rwanda na RDC.
Ni inkunga iki gihugu kigiye guhabwa nyuma y’uko muri uku kwezi na none Chad nk’umunyamuryango wa CEEAC, iherutse kugurisha ubutegetsi bwa Kinshasa indege enye za MI-24 zo gukoresha mu guhangana n’Umutwe wa M23.
Izo ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, Ikigo kiyoborwa n’Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka ‘Colonel Mario’ aho kuva muri Gicurasi 2022 gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.
Ni nacyo cyaguriye RDC indege za Sukhoi Su-25 mu Gisirikare cya Chad ariko isesengura mu bya tekiniki ryerekanye ko izi ndege zifite ibibazo biturutse ku myaka zimaze kandi bishobora kubaho mu gihe ziri gukoreshwa.
Izo ndege zoherejwe i Kinshasa, mu minsi mike zikazagera i Goma zihasange izindi ebyiri za Sukhoi su-25 n’izindi ebyiri za Mi-24 zajyanywe ku Kibuga cya Gisirikare cya Kavumu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!