00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku buryo ’tatouages’ zijya ku mubiri n’uko zivaho (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 July 2023 saa 09:52
Yasuwe :

Ni kenshi uzasanga bitewe n’urwibutso umuntu afite ku wundi cyangwa ikintu runaka, ahitamo gushyira ishusho y’urwo rwibutso ku mubiri we (tatouages). Ni umurimo ukorwa n’abahanga, kuko ukozwe nabi ushobora gutera izindi ngaruka.

Alpha Jerry ni umusore w’imyaka 33 uvuka i Burundi, utunzwe n’umwuga wo gushushanya ku mibiri y’abantu ’tatouage’ ndetse no kuzikuraho.

Alpha ukorera uyu mwuga i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko yawutangiye mu 2014 ndetse ubu usigaye umutunze.

Yemeza ko yakuze akunda gushushanya cyane ndetse biri mu byatumye yinjira muri uyu mwuga wo gukora ’ttatouage’.

Gushushanya ku mibiri y’abantu yabyigiye i Dubai ahagana mu 2014, ubwo yajyaga gutemberayo nyuma yo gusunga hari benshi uyu mwuga utunze.

Avuga ko tatouage ntoya ayishyiriraho amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 20 Frw, ndetse hari n’izindi nini ashyiriraho abantu ku bihumbi 500 Frw. Ibikoresho bye birimo imashini n’imiti akura mu Budage.

Yagize ati "Natangiye gukora tatouage ndi i Dubai kuko niho nari mfite ikigo twakoranaga nyuma nibwo navuye mu bintu bya Karaoke mbigira umwuga kuko nabonaga birimo amafaranga, gusa icyabimfashije cyane ni uko nakuze nzi gushushanya."

Avuga ko uyu mwuga urimo amafaranga menshi ndetse atamenya abantu amaze gushyiriraho tatouage kuva yawutangira.

Avuga ko ku kwezi ashobora kuwukuramo agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ndetse aba yumva atawureka kubera ko umufasha gukemura ibibazo byose ahura na byo.

Yakomeje ati "Njye mba mfite ibikoresho byabugenewe n’uwo nyishyizeho ntabwo yishimagura kandi ntabwo ababara."

Ibintu akoresha birimo imashini ikoreshwa n’amashanyarazi ishyirwamo inshinge, imiti y’amabara atandukanye n’amavuta bisiga kugira ngo tatouage igaragare neza.

Haniyongeraho umuti urinda uwo yayishyizeho guhura n’ibibazo nko kuzana igisebe, n’ibindi.

Na we tattoos zimuri ku mubiri ni we uzishyiriraho
Alpha Jerry anafite inzu itunganya umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .