Ubuyobozi bwa ICPAR buvuga ko kuba abanyarwanda bataritabira uyu mwuga ari benshi, bihombya igihugu bikanadindiza ubukungu bushingiye ku ishoramari.
Amin Miramaga uyobora ICPAR, yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yaberaga mu karere ka Rubavu ku wa 30 Kamena 2023. Yahuje abashoramari, ababaruramari b’umwuga, abayobozi b’ibigo by’imari, abashinzwe ibarurishamibare n’abandi.
Ni amahugurwa yari agamije kurebera hamwe icyakorwa ngo gahunda u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ishoramari, bigerwaho.
Miramago avuga ko ababaruramari b’umwuga mu Rwanda bakiri bake kuko ari 1000, bivuze ko mu banyarwanda 30,000 haba hari umubaruramari w’umwuga umwe.
Iyi ni imibare ihangayikishije abari muri uyu mwuga kuko mu bihugu biri gutera imbere byihuse nka Singapore, usanga mu bantu 525 harimo umubaruramari w’umwuga umwe.
Miramago yagize ati " Dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, ubu tubarura abagera ku 1000 gusa, ibyo bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kuko abashoramari bashobora kugenda gake mu gushora imari yabo mu Rwanda kuko baba batabona umubare uhagije w’abazacunga no guteza imbere ishoramari rya bo."
Uyu muyobozi avuga ko nka ICPAR hari ingamba bafashe zorohereza abashaka kwiga amasomo abagira ababaruramari b’umwuga, nko kuba basigaye bigishiriza kuri murandasi ndetse hagatangirwa n’ibizamini.
Ikindi bakoze ni uko ibizamini bitangwa ngo umunyeshuri abe umubaruramari w’umwuga byongerewe, mbere byakorwaga inshuro ebyiri mu mwaka, ubu bikorwa inshuro eshatu.
Hortense Mudenge ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Finance Limited avuga Leta yashyizeho iki kigo ngo gifashe mu gukora politiki yo kureshya no korohereza abashoramari, akavuga ko igihe cyose umushoramari aje mu Rwanda, bimwe mu byo abanza kubaza ni ababaruramari b’umwuga ndetse n’abanyamategeko.
Avuga ko hari ibyo u Rwanda rwatangiye gukora ngo ababaruramari b’umwuga biyongere nko gushaka abaterankunga batanga ubufasha ku banyeshuri bashaka kwiga amasomo abagira ababaruramari b’umwuga, ndetse n’inguzanyo itangwa na Banki y’u Rwanda y’iterambere.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Raymond Ndikumana, yavuze ko batangiye gushakira igisubizo ikibazo cy’ubuke bw’ababaruramari b’umwuga.
Yagize Ati "Ni ikibazo gihangayikishije, nk’Igihugu gifite intego yo kuba Igicumbi cy’ubukungu bushingiye ku ishoramari ntibyagerwaho tugifite umubare muto nk’uwo dufite. Muri Kaminuza twashyizeho gahunda yuko umunyeshuri urangiije mu ishami ry’ibaruramari agomba no kuvamo afite impamyabushobozi y’ibaruramari ry’umwuga."
Dr. Ndikumana akomeza avuga ko hazakorwa ubuvugizi byaba ngombwa hagashyirwaho amategeko ku rwego rw’igihugu agamije kuzamura umubare w’ababaruramari b’umwuga.
Impamvu zituma u Rwanda rugira ababaruramari b’umwuga bake cyane zihuzwa n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.
Ikindi ni uko kera uyu mwuga utahabwaga agaciro kuko watangiye kwitabwaho mu myaka ya za 1998, mu gihe ibihugu byateye imbere mu ibaruramari ry’umwuga nk’u Bwongereza bumaze imyaka isaga 200 butangije uyu mwuga.
Ububozi bwa ICPAR buvuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, inzego zose zaba iza Leta, abikorera, bagomba guhuriza hamwe imbaraga kuko igice kimwe kitakemura iki kibazo ku buryo bworoshye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!