00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitutu n’urwijiji ku hazaza ha Bibiliya Yera yatangiye guteranya abantu kubera ubutinganyi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 July 2023 saa 08:28
Yasuwe :

"Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye." Aya ni amagambo yo muri Bibiliya agaragara mu Abalewi 20:13, ashobora kuba ikimenyetso cy’uko mu Bayisilaheli habagamo igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina ariko ko bitari bishyigikiwe.

Abasoma Bibiliya neza bazi ko kuryamana kw’abahuje ibitsina biri mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora ku buryo ibi byatumye abemera Bibiliya yera babishingiraho bamagarana abafite ibyiyumvo nk’ibyo aho byaba bishingiye hose.

Ku rundi ruhande ariko ukuryamana kw’abahuje ibitsina, gukomeje gufata indi ntera mu mico n’imigenzo itandukanye hirya no hino mu Isi, hamwe bakabwita “ikizira” ahandi bakabusobanura “nk’ukwishyira ukizana” mu mudendezo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Ukwemera kwa bamwe gutuma babufata nk’ibisanzwe nk’uko umuntu yakorana imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje, ahandi bikaba kirazira ku buryo ubiketsweho aterwa amabuye akaba yanicwa.

Bivugwa ko mu myaka 8.000 mbere y’ivuka rya Yezu ari bwo abatinganyi ba mbere babayeho, bari muri Zimbabwe. Uko iminsi yahise, bagiye bagaragara no bindi bihugu ku migabane itandukanye, kugeza aho ubu bigoranye kuvuga ko hari igihugu batarimo.

Nyuma y’inkundura zikomeye zikomeje gukazwa hirya no hino ku isi aho abari mu muryango w’abaharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ) batahwemye gusaba ko iki gitabo cya Bibiliya Yera cyangwa Ntagatifu gikoreshwa n’amatorero atari make ku Isi gihindurwe.

Birumvikana ko atari uguhindura ingingo zose abakeneye impinduka bifuza ahubwo bari bakeneye ko hahindurwa imirongo imwe muri cyo gitabo ivuguruza cyangwa ikagaragaza ubutinganya nk’ikizira.

Amakuru agaragaza ko bimwe mu bigo bikomeye byari binashyigikiye icapwa ryayo, igahindurwa mu ndimi zitandukanye ku Isi ariko bamwe bakaba ibamba.

Uko kutemeranya kwatumye imwe mu miryango ya Bibiliya ku Isi (Bible Society) utangira gutakaza abaterankunga bayifasha gucapa Bibiliya zikenerwa buri mwaka cyane ko ari akazi katoroshye.

Kuri ubu habarurwa nibura Bibiliya miliyoni 10 zicapwa buri mwaka ku isi, gusa buri munota hakaba hagurishijwe nibura izigera kuri 32.

Bisaba ishoramari ritari rito kuko nko mu Rwanda gusa usanga nibura hakoreshwa arenga miliyari mu gucapa Bibiliya buri mwaka.

Hari imiryango n’ibigo bitandukanye byatangaga Bibiliya Yera/ntagatifu ku bayoboke bayo ku buntu ariko nyuma y’izo mvururu no kutumvikana byaragabanyutse ndetse ku isoko izi Bibiliya zirahenda ku buryo hatagize igikorwa zishobora gucika burundu.

Kuri ubu igiciro cya Bibiliya kiri hagati y’amafaranga ibihumbi umunani n’ibihumbi 115 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imiryango cyangwa ibigo bifite uburenganzira bwo kugurisha Bibiliya birangajwe imbere na Gideon, The Good News, Bible Publisher Thomas Nelson na One Bible Publisher bivugwa ko hari ibyo byanze kumvikana na bamwe mu bashyigikiye ubutinganyi bigatuma inkunga zatangwaga zihagarara.

Uko guhangana gukomeye kwatumye abashyigikiye ubutinganyi bashyiraho gahunda yo gukora bibiliya ishobora kuzahangana na Bibiliya Yera ariko inashyigikira ubutinganyi.

Iyi Bibiliya bivugwa ko ari iyari isanzwe ya King James Bible yahinduwe mu 2012 mu rwego rwo kurwanya imyumvire abantu bafite ku batinganyi ndetse yamaze gushyirwa ku iguriro rya internet rizwi nka Amazon.

Bivugwa ko muri iyo bibiliya hahinduwemo imirongo umunani gusa yasaga n’iteje ikibazo ngo ku buryo ntaho abayoboke b’amadini bayikoresheje bashingira bavuga nabi ubutinganyi.

QUEEN JAMES Bible ifite paji zirenga 600 yakozwe n’amadini ashyigikiye ubutinganyi yandikwa mu Cyongereza gusa hari gahunda ko yahindurwa mu ndimi zose kuko ishyigikiwe n’ingeri zinyuranye ndetse hakazabaho n’amahugurwa ku mikoreshereze yayo nk’uko higwa Bibiliya yera.

Bivugwa ko iyo Bibiliya nimara gufata imizi hazakurikiraho urugamba rukomeye rwo guca Bibiriya Yera/Ntagatifu binyuze mu kongera imisoro ku buryo kuyigura benshi bizabananira ndetse n’abatunze izo muri telefoni zishobora kuzavaho kuko Queens izaba yihariye isoko kuri Google.

Mu guhangana no kuba Bibiliya Yera itakendera imiryango ya Bibiliya mu bihugu yatangiye kugenda ikusanya inkunga zo kuyifasha gucapa Bibiliya nyinshi zishoboka buri mwaka nubwo isa n’iri kwirwanaho.

Kuri ubu hifashishwa abayoboke b’amadini atandukanye bakusanye inkunga zigenerwe umuryango wa bibiliya muri icyo gihugu cyane ko yimye amatwi abaterankunga bifuzaga ko amatorero ashyigikira ubutinganyi.

Impamvu zishingirwaho zeza ubutinganyi

Inyandiko ya The Atlantic yo ku wa 27 Mata 2016, yagaragaje ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe ndetse “abantu bakuru bari hagati ya 2% na 11% bagira ibyiyumvo byabwo”.

Ibi bisa n’aho ari nabyo bishingirwaho mu kugaragaza ko ubutinganyi ari ibyuyumvo by’abantu atari amahitamo bakora bakuze nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Inyandiko iri mu kinyamakuru gaychristianafrica.org igaragaza impamvu zigera muri eshanu abantu badakwiye gufata ubutinganyi nk’icyaha nubwo bitavugwaho rumwe ku bemera mana.

Iyi nyandiko igaragaza ko umuntu nta ruhare yagize mu kwirema no kwisanga akunda abo bahuje ibitsinda bityo ko Imana yamuremyi ibizi, ntabwo ari kosa ry’uryamana n’abo bahuje. Hari ukuba nta mahitamo yagize yo kwisanga uko ari ndetse, kuba abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana no kuba nta cyatandukaye umuntu n’Imana nk’uko Imana ikunda abo yaremye.

Ibi ariko abatemeranya nabo bavuga ko ari inyigisho z’ubuyobe n’ubushukanyi bityo ko abantu bakwiye kwirinda icyaha aho kiva kikagera byagera ku butinganyi byo bikaba icyizira.

Amatorero azacikamo ibice

Mu 1886 ni bwo Dr Alfred Kinsey yakoze ubushakashatsi bwa mbere ku butinganyi, yemeza ko atari uburwayi ahubwo ari ibintu bisanzwe kandi biri mu miterere ya muntu kuko mu bakoreweho inyigo hari abavuze ko ari bwo bakunda kurusha gukorana imibonano n’abo badahuje igitsina.

Kuba bamwe bashobora gushyigikira ikintu runaka abandi ntibagishyigikire nta kabuza ko hazacikamo ibice bitewe n’iyo myemerere.

Amadini ashamikiye ku yandi matorero akomeye ku Isi ni ukuvuga afite amashami mu bindi bihugu, ashobora kuzisanga amwe asanga ubutinganyi nta kibazo kiburimo mu gihe abandi babufata nk’ikizira.

Ibi si amagambo cyangwa imigani kuko byamaze no kwigaragaza ku Itorero ry’Angilikani aho hari amatorero yamaze kwiyomora kuri Angilikani y’u Bwongereza n’andi ayishyigikiye ku kuba yaha rugari abaryamana bahuje ibitsina.

Nubwo uyu munsi havugwa itorero ry’Angilikan ariko birashoboka ko n’andi menshi ku Isi ashobora kwemeza ko ababana bahuje ibitsinda bakwiye guhabwa rugari bigatuma bamwe babiyomoraho mu buryo runaka.

Abakoresha Bibiliya ku isi bamaze gucikamo ibice kubera ubutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .