00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamba Cogebanque yakuye muri Tour du Rwanda 2023

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 February 2023 saa 08:05
Yasuwe :

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, ku nshuro ya 12 yaherekeje Isiganwa ry’Amagare rizenguruka Igihugu, Tour du Rwanda nk’umuterankunga wayo w’imena.

Uru rugendo rw’iminsi umunani rwanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 19-26 Gashyantare 2023.

Muri uyu mwaka, Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani, ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023.

Aho iri siganwa ryanyuze hose, Cogebanque yarushijeho gusobanurira abahatuye serivisi z’imari zabafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo.

Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi. Muri uyu mwaka iki gihembo cyatahanywe na Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education- Nippo.

Iyamuremye Antoine Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko muri Tour du Rwanda bishimiye kongera kwegereza abakiliya babo serivisi nziza.

Yagize ati “Twabonye umwanya wo gukangurira abakiliya n’abatari abakiliya gukoresha serivisi za Cogebanque.”

Tour du Rwanda yabaye mu gihe Cogebanque iri mu bukangurambaga yise “Tugendane” bugamije gukangurira abakiliya bayo n’aba-agents gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga bakabasha gutsindira ibihembo bitandukanye.

Yakomeje ati “Byabaye ubutumwa bwiza bwasanze ko dufite ubukangurambaga bwa “Tugendane na Cogebanque” twatangije mu kwa Kabiri, ntibureba abakiliya gusa, burareba n’intumwa za Cogebanque.”

“Aha ni ho buri wese ufite konti muri Cogebanque cyangwa indi yasinzirije, ashobora kuyifunguza cyangwa akayikangura kugira ngo abashe kubona serivisi za banki zirimo amakarita ya SmartCard na Smartcash. Hari ugukoresha Mobile Banking kugira ngo umuntu ajye abasha kwihereza serivisi igihe icyo ari cyo cyose, haba nijoro igihe ashaka kugura umuriro cyangwa ibindi yifuza.”

Iyamuremye yanavuze ko ibigo bitandukanye byakomeje gushishikarizwa gukoresha internet banking ngo bigerweho na serivisi z’imari zihuse.

ikoranabuhanga ryo kwishyura ’minerval’ ryagejejwe hose

School Gear ni ikoranabuhanga rifasha mu kwishyura amafaranga y’ishuri, ay’umwambaro w’ishuri n’ibindi.

Iyamuremye yavuze ko “Nk’ahantu twagiye tujya nka za Huye, Rubavu na Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali urabizi haba ibigo byinshi by’amashuri. Twabazaniye uburyo bwa School Gear aho ikigo gikorana na Cogebanque gihabwa ubwo buryo ku buntu ku buryo Umwana cyangwa umubyeyi yishyura amafaranga y’ishuri mu bury bwihuse kandi bworoshye.

Mu gukoresha ubu buryo ushobora gukanda *700# ukishyura cyangwa ukagana ishami rya Cogebanque rikwegereye cyangwa ukanyura ku rubuga rwa banki.

Ati “Icyiza cya School Gear ni uburyo bukomatanyije ku buryo iha ikigo kumenya abanyeshuri baje, abishyuye n’ibindi.’’

SchoolGEAR ishobora gukoreshwa binyuze mu buryo butatu burimo kwifashisha amashami ya banki, aba-agents cyangwa Mobile Money.

Ishobora gukoreshwa n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza. Kuyikoresha ni ubuntu haba ku bigo by’amashuri n’ababyeyi bayikoresha bishyura amafaranga y’ishuri, gusa mu gihe bakoresheje Mobile money cyangwa ku umu-agent basabwa kwishyura 600 Frw ku gihembwe.

Muri Tour du Rwanda kandi Cogebanque yongeye kwegera aba-agents bayo, irushaho kubashimira umusanzu wabo mu kugeza serivisi z’imari kuri benshi.

Iyamuremye yavuze ko ari “abafatanyabikorwa twizera kandi tuba twarahisemo ngo badufashe uru rugendo. Aho bashobora gufungura konti yitwa Itezimbere idakatwa umufuragiro wa buri kwezi.”

Abaturarwanda kandi bakomeje gushishikarizwa uko bakoresha inguzanyo zitandukanye yabafasha kwiteza imbere no kugera kuri serivisi z’imari nta nkomyi.

Yakomeje ati “Kugendana na Cogebanque bisobanuye byinshi mu rugendo rwo kwiteza imbere. Turi kwibutsa abakiliya uko batsindira ibihembo binyuze mu gukomeza gukoresha serivisi za Cogebanque.”

Ubukangurambaga bwa ‘Tugendane’ buzamara amezi abiri; bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga. Bunatangirwamo ibihembo bitandukanye.

Cogebanque ifite imiyoboro itandukanye ifasha abayigana kugerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga cyangwa se bakanyura ku ba-agents.

Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ari yo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet Banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.

Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo
Iyamuremye Antoine Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko muri Tour du Rwanda bishimiye kwegereza abakiliya serivisi zibagenewe
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume n’abandi bayobozi batandukanye muri iyi banki bitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .