00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu gutanga uruhushya rwo gufata amafoto n’amashusho

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 July 2023 saa 09:01
Yasuwe :

Serivisi zo gutanga uburenganzira bwo gufata amafoto n’amashusho (Photography and filming permits) zatangagwa mu Ishami ry’Inganda ndangamuco mu Inteko y’Umuco (RCHA) zimuriwe muri One Stop Center y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ni impinduka Inteko y’Umuco yatangaje ko zatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023.

Bivuze ko abakeneye gusaba uruhushya rwo gufata amashusho n’amafoto by’ahantu runaka bazajya bagana "One Stop Center ya RDB" ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) mu minsi y’akazi.

Ibi birareba abakora filimi n’abandi bose bafata bakanatunganya amajwi n’amashusho mu Rwanda, bakenera uruhushya rwo gukora iyi mirimo.

Bimwe mu bisabwa birimo Ibaruwa ibisaba, Umwirondoro w’usaba, Incamake ya filimi, Urwandiko rw’urwego/ikigo filimi izavugaho (Recomendation), Ikigaragaza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge ku Banyarwanda.

Ibindi birimo Impushya zitanzwe n’inzego zibifitiye ububasha igihe hazakoreshwa ibikoresho byihariye, Ikarita (igihe usaba ari umunyamakuru), Urwandiko rwemeza ubwishyu b’ikiguzi mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Usaba yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW ) ku Banyarwanda na 50 $ ku banyamahanga bitewe n’igihe iki gikorwa kizamara.

Ibi bibaye nyuma y’uko abafata amashusho bajyaga binubira kugorwa no kubona ibyangombwa bibemerera gufata amashusho ahantu runaka, bigatuma hari ababikora rwihishwa bikaba byabaviramo ibihano.

Hashyizweho uburyo bushya bwo gusaba impushya zo gufata amashusho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .