Ibi byabereye mu Mudugudu w’Abatuje, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 29 Kamena.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Madeleine, yabwiye IGIHE ko abo bajura bishe uwo munyerondo bari baturutse mu yindi mirenge bahana imbibi.
Yavuze ko bari bamaze kwiba imyenda bayanuye, abanyerondo bagenda bahererekanya amakuru bahamagarana kugira ngo babafate na bo bahita batangira kubatera amabuye.
Yagize ati “Mu makuru twamenye hari abajura baturutse mu Mudugudu umwe barabirukankana nk’uko bisanzwe baherekanya amakuru bavuga ngo ‘mubatangire ni abajura’; barimo kwiruka basa nk’aho babacitse bahindukira bafata amabuye barabatera rimwe rifata umwe ahita apfa ako kanya.”
Yongeyeho ko abo bajura bari baturutse mu Murenge wa Bumbogo n’uwa Ndera ndetse batafashwe kubera ko abo banyerondo bahise bahugira kuri mugenzi wabo bari bamaze gutera ibuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!