Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2023, aho bakiriwe na Gasore Serge washinze iki kigo, abasobanurira amateka y’ishingwa ryacyo n’uko ibigikorerwamo byose bishingiye ku kubakira umwana ubuzima bwiza, agategurwamo umuntu ukomeye w’ejo hazaza.
Gasore Serge warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akarokokera ku musozi wa Ntarama, yasobanuye uko igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyaturutse ku buzima bugoye yanyuzemo ubwo yahigwaga muri Jenoside akiri umwana, akurana ishyaka ryo kuzafasha abababaye ariko cyane cyane agahera ku bana bato.
Ni ibikorwa yafashijwemo no gukunda umukino wo kwiruka wamuhesheje kwitabira amarushanwa arimo n’ayo ku rwego mpuzamahanga, nyuma aza no kubona ishuri akinira muri Amerika na ryo rimwishyurirayo kaminuza.
Ubwo yabonaga ubuzima bwe bugenda buhinduka, yagize ishyaka ryo kuzagaruka ku musozi w’iwabo akagira ibikorwa ahashyira bifitiye benshi inyungu.
Ati "Nibwo naje kwicara ndavuga nti ubwo Imana yagiye ishushanya iyi nzira yose gutya ikampa kuba ngeze aha, njyewe icyo namara ni iki? (…) ndavuga nti uwajya iwacu nkareba ko hari icyo nakora?’".
"Itangiriro ryabaye ku mwana, tumuha ubuzima bwiza no kumurinda, tumuha ahantu ashobora kwirirwa akaba umwana utegurwa kugira ngo azabe u Rwanda rw’ejo hazaza".
Muri Gasore Serge Foundation harimo ibikorwa bitandukanye birimo ikigo cy’amashuri y’incuke cyigamo abana 150, amashuri abanza yigamo abana 350 n’abandi 13 bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, kandi abo banyeshuri bose bigira ubuntu.
Iki kigo kandi buri mwaka giha ubumenyi abakobwa 25 babyariye iwabo bakigishwa umwuga wo kudoka bakabifatanya n’amasomo yo kwihangira umurimo.
Aba bo iyo bamaze kwiga buri wese ahabwa imashini idoda ku buntu akajya kwikorera ariko iki kigo kigakomeza no kubafasha binyuze muri koperative bashinga nyuma yo kwiga, kikajya kibaha andi mahirwe arimo no kubaha isoko ryo kudoda impuzankano z’abanyeshuri bacyigamo.
Muri Gasore Serge Foundation kandi harimo ikigo nderabuzima gifasha mu kwita ku bana bahiga ntibavurizwe kure, ariko n’abaturiye aho bakahivuriza.
Cyashyizeho n’izindi gahunda zirimo irerero ry’abana (ECD) ndetse hagatumirwa n’ababyeyi bafite abana biga muri iki kigo bakigishwa gutegura indyo yuzuye no kwiteza imbere.
Mukamuhutu Saverina w’imyaka 54 ukorera umwuga wo kuboha uduseke muri Gasore Serge Foundation binyuze muri koperative, avuga ko ataragera muri iki kigo ubuzima bwe bwari habi cyane.
Ati "uraza tukicara hano tukaboha uduseke, twamara kutuboha tukagurisha. Ahanini dukunda kugurwa n’abashyitsi bagendereye iki kigo. Ubuzima mbere bwari bumeze nabi njya guhingira amafaranga, none nanjye ubwanjye uyu munsi ndasigamo umuhinzi".
Nyuma yo gutemberezwa iki kigo bakerekwa ibikorwa byacyo, Umuyobozi wa MUA Insurance mu Rwanda, Konde Bugingo, yasobanuye uko bamenye inkuru ya Gasore ko ari umugabo uri guhindura ubuzima bw’abantu benshi bakagira ishyaka ryo kumusura, none ibyo biboneye bikaba ari ikimenyetso cy’uko ari urugero rwiza kuri benshi.
Ati "Njyewe mbabwije ukuri, abantu nka Serge nibo mfatiraho urugero rwiza. Nta kindi kintu ku Isi mfatiraho urugero kirusha umuntu ukunda abandi kuruta uko yikunda, cyane cyane umuntu ukunda abana. Azakomeza kubona ubufasha bwacu".
Bugingo yongeyeho ko mu rugendo bakoreye muri iki kigo hari n’inkunga bakigeneye mu gukomeza kwita ku bana bakirererwamo, ndetse ko nyuma yo kubona ibigikorerwamo by’indashyikirwa abakozi ba MUA Insurance mu Rwanda biyemeje kuzajya bagisura buri nshuro nibura imwe buri mwaka bagakomeza gushyigikira ibikorwa byacyo.
Gasore Serge yatangiye kugira inzozi zo gutangiza iki kigo mu 2008 ubwo yigaga amasomo ya kaminuza muri Amerika, mu 2013 agitangira ariko ari ikigo cy’imfubyi.
Nyuma ibigo nk’ibi bimaze gufungwa mu Rwanda, yahise agihindura irerero rusange (ECD), nyuma mu 2016 aba ari bwo agitangiza nk’umuryango utagengwa na leta, akomeza kugishyiramo n’ibindi bikorwa bitandukanye bitari ibifasha abana gusa ahubwo n’ababyeyi babo ndetse n’abandi.
Ibikorwa bye byamugize umunyabigwi, ibyatumye mu 2019 aba umwe mu bo Perezida Paul Kagame yagize abarinzi b’igihango, ibikorwa bye ubu bikaba bituma benshi mu bamenya amakuru yabyo bagira ishyaka ryo kumushyigikira ngo akomeze ahindure ubuzima bwa benshi biganjemo abana.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!