00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mutekano w’ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu biri gukorwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 July 2023 saa 12:49
Yasuwe :

Bimaze kumenyerwa ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ari cyo gitegura ibizamini bikorwa mu mashuri yose mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri, aho bisigaye bigezwa ku mashuri hifashishijwe ikoranabuhanga kandi hagakorwa ku buryo ikizamini baketse ko cyagiye hanze gihita gihindurwa kugira ngo abagikora bose bagire amahirwe angana.

Ibizamini bikorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA, hagakorwa ikizamini kimwe mu gihugu hose.

NESA yatangaje ko mu bizamini by’iki gihembwe hari bimwe byaketswe ko byerekanwe, hafatwa icyemezo cyo kubihindura kugira ngo abanyeshuri bazabone amanota binyuze mu mucyo.

Nko kuwa 29 Kamena 2023 ikizamini cy’ubugenge [Physique] cyo mu mwaka wa mbere no mu wa kabiri mu cyiciro rusange, n’Icyongereza cyo mu mwaka wa kane no mu wa Gatanu byahinduwe ku munota wa nyuma abayobozi b’amashuri basohora impapuro bundi bushya.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibizamini mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze n’amashuri y’Ubumenyingiro, Camille Kanamugire, yabwiye IGIHE ko abayobozi b’amashuri babona ikizamini habura umunsi umwe ngo gikorwe kandi uwagisohoye mu mashini [printing] hakazaho izina rye.

Yavuze ko iyo baketse ko haba hari uwagikopeye hahita hatangwa ikindi, ari na byo byabaye ku cyari gukorwa ku wa 29 Kamena 2023.

Ati “Iyo rero tumenye amakuru ko haba hari uwakibonye turagihindura. Ni uko byagenze, hari haketswe ko hari abacyerekanye biba ngombwa ko dufata icyemezo cyo kuzana ikidasa na cyo kugira ngo duce burundu ibintu by’ubujura kuko mu burezi ni umwanda.”

“Niba umuntu akopeye ikizamini ukamureka uba umuhaye amahirwe yo gutsinda cyane kandi utakibonye ntabwo yatsinda nka we, ubwo rero ubutabera bw’ikizamini buba bwahindutse.”

Kanamugire yanavuze ko bakoresheje ikoranabuhanga rya Comprehensive Assessment Management Information System [CAMIS], boherereza umuyobozi w’ishuri ikizamini akaba ari we ufite uburenganzira bwo kugisohora wenyine.

Ahamya ko ubu ugerageje kugikopeza abantu ahita amenyekana kuko ikizamini cya buri shuri kiba cyanditseho amazina y’umuyobozi w’ishuri, bityo ngo kiramutse kigaragaye ahantu bahita bamenya uwagitanze uwo ari we.

Gusa abayobozi b’amashuri bagaragaza imbogamizi z’uko mu gihe ibi bizamini bihindutse bibashyira mu gihombo kuko akenshi baba bakoresheje impapuro nyinshi zigapfa ubusa.

Ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu bitegurwa na NESA hagendewe ku nteganyanyigisho kandi hagakorwa ku buryo buri munyeshuri mu cyiciro aherereyemo ashobora kwisangamo no kubasha gusubiza ibibazo byabajijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .