00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Imodoka yarenze umuhanda igwa hejuru y’inzu (Amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 July 2023 saa 02:29
Yasuwe :

Imodoka yarimo abagore babiri yakoreye impanuka mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, irenga umuhanda igonga inzu y’umuturage.

Ni impanuka yabereye hafi y’ibiro by’Umurenge wa Gitega ugana mu Biryogo, mu mujyi wa Kigali.

Ni imodoka yari irimo abantu babiri, ku bw’amahirwe ntihagira uhatakariza ubuzima nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabibwiye IGIHE.

Ati "Yari irimo abagore babiri, umwe yahise ajyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge kuko yababaraga umugongo, undi we ntacyo yabaye."

Uyu muyobozi yavuze ko impanuka ikimara kuba, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise ritabara.

Ati "Ubu igikurikiyeho ni ugukorana na sosiyete y’ubwishingizi iyo modoka ikorana na yo, ubundi hakishyurwa ibyangijwe."

Impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera mu Rwanda, aho ziterwa n’impamvu zitandukanye ku isonga hakaza uburangare.

Kugeza mu Ukuboza 2022, abantu bishwe n’impanuka bari 729, ugereranyije na 655 bapfuye kugeza mu Ukuboza 2021. Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka.

Imodoka yarenze umuhanda yurira igikuta cy'inzu
Inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zahise zitabara
Iyi nzu yangiritse cyane
Iyi mpanuka yangije inzu ariko nta muntu wakomerekeyemo mu bari bari muri uru rugo
Iyi nzu yangiritse ku gice cyagonzwe n'imodoka
Abaturage bari bahuruye baje kureba ibyabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .