Mbere y’ibi birori, Perezida Kagame yasuye ubusitani buri mu Murwa Mukuru Victoria, anatera igiti cy’urubuto runini ku Isi ruzwi nka "Coco-de-Mer".
Ubusitani bwa Botanical Garden bufite ubwoko bw’ibiti 280, aho hari mu hantu nyaburanga hasurwa n’abashyitsi benshi muri Seychelles.
Mu kwizihiza ubwigenge bwa Seychelles, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bari abashyitsi b’imena muri ibyo birori byaranzwe n’akarasisi k’inzego z’umutekano.
Day 2 of President Kagame’s State Visit to Seychelles. pic.twitter.com/TVYFB6kqgy
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 29, 2023
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko muri Seychelles.
Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, yabwiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ko ubuyobozi bwe ari intangarugero kandi ko ari ikimenyetso kigaragarira abatuye isi bose ko Afurika ifite abayobozi beza.
Perezida Ramkalawan, yagize ati “Ndagushimira ku giti cyanjye ku bw’ubuyobozi bwawe, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kuba uri umuyobozi ku rwego mpuzamahanga.”
“Uri urugero ku isi yose rw’uko Afurika ifite abayobozi bakomeye. Wayoboye igihugu cyawe mu gihe cyanyuraga mu bikomeye byinshi none uyu munsi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye ku rwego rw’isi kandi turashaka gukurikiza urugero rwanyu.”
Ramkalawan yakomeje avuga ko igihe Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahaye icyizere uyu mugabane none ubu “turacyakurikira icyerekezo cyawe kijyanye n’icyo Afurika ikeneye, atari mu kwihaza ubwayo byonyine ahubwo no mu gucecekesha imbunda, kubungabunga ibidukikje, mu nzego z’ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yavuze u Rwanda na Seychelles bisangiye icyerekezo cyo guhindura ireme ry’imibereho y’abaturage babyo no gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu karere no hanze yako.
Ati “Hashingiwe ku mubano uhagaze neza n’ubucuti bw’ibihugu byombi, turashaka kwagura ubutwererane bwacu mu nzego dufitemo inyungu, zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, ubukerarugendo, ubuhinzi n’izindi.
Yavuze ko kuri Seychelles n’u Rwanda ubukerarugendo ari rumwe mu byafasha mu kuzamura ubukungu kandi ko ibihugu byombi hari ibyo byafatanya mu gutuma rurushaho kugira imbaraga.
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango mpuzamahanga ya Commonwealth na Francophonie ari andi mahirwe yo gukomeza gushyira ku murongo ibikorwa “dushyize imbere.”
Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro mu muhezo nyuma bakurikirana igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.
Ibihugu byombi kandi byemeranyije ko kuvaniranaho visa hagati y’abaturage bombi aho mu Abanyarwanda bazajya bajya muri Seychelles badasabwe visa. Ku ruhande rw’u Rwanda ho Abanya- Seychelles bari basanzwe baza i Kigali badasabwe visa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!