Ibi babigarutseho mu muhango wo kwimikwa nk’abayobozi bashya bagiye gukora manda y’abo muri Rotary Club Kigali Karisimbi na Rotaract Kigali Kalisimbi.
Ni umuhango wabereye muri Kigali Century Park Nyarutarama witabirwa n’abanyamuryango banyuranye ba Rotary muri rusange ndetse n’Umuyobozi wungirije Guverineri w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla n’abandi.
Rotary Club Kigali Karisimbi ni ihuriro rishya muri Club za Rotary Club y’u Rwanda ariko rikomeje gukorana imbaraga mu bikorwa bitandukanye bibyarira abaturage inyungu kuko muri uyu mwaka yatowe nk’iyahize izindi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu imaze kuba iya gatatu mu Rwanda ifite icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere ndetse ikomeje no kugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Uwari Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Anyanwu Kelechi Reginald, yagaragaje ko nubwo bakoze ibishoboka ariko zimwe mu mbogamizi zikomeye bahuye na zo ari ugushaka abanyamuryango bashya.
Ati “Ihurizo rya mbere ryari rikomeye nka club nshya kwari ukwemeza abantu kuba abanyamuryango ba Rotary Club, kubasobanurira imikorere yayo bakumva ko bashobora kugira uruhare. Uyu munsi niba ufite umushinga wenda nko muri Musanze ukabwira abantu ngo muze tujye gufasha abantu runaka bigusaba kugira ubushake no kudacika intege.”
Yagiriye inama bagenzi be bamusimbuye kurangwa n’umurava no gukomeza kwagura ibikorwa bya Rotary Club Kigali Karisimbi cyane ko intangiriro yamaze kuboneka.
Umuyobozi Mushya wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar, yagaragaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu kongera abanyamuryango cyane ko bakiri bake.
Yavuze ko kandi kuri manda ye agiye gutangiza umushinga ugamije gufasha abaturage bagikoresha ibicanwa birimo inkwi n’amakara kubona uburyo butangiza ibidukikije.
Ati “Turi kwibanda cyane ku muryango Nyarwanda kandi hari byinshi dushobora gufashamo. Mfite umushinga mu mutwe wanjye ujyanye no kubungabunga ibidukikije, tuzashyiraho uburyo bwo kugeza ku baturage uko bajya bacana badakoresheje inkwi n’amakara. Tukabaha Imbabura zikoresha amakara za kijyambere ariko zidasohora imyotsi.”
Yagaragaje ko nubwo ari umushinga bakinononsora bizafasha Sosiyete Nyarwanda mu kubungabunga ibidukikije.
Ku rundi ruhande Umuyobozi Mushya wa Rotaract Kigali Karisimbi, Karenzi Boris, yavuze ko nk’urubyiruko bagiye gushyiramo imbaraga mu gukomeza kumvisha bagenzi babo ibyiza bya Rotary no kugira uruhare mu guharanira impinduka mu mibereho y’urubyiruko.
Umuyobozi Wungirije Guverineri w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yashimye umuhate waranze abayobozi bacyuye igihe, asaba abashya kubakorera mu ngata no kuzuza neza inshingano by’umwihariko izishyira imbere inyungu z’umuturage.
Rotary Club Kigali Karisimbi kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 34. Kuri ubu hinjijwe abandi banyamuryango bane kandi intego ni ugukomeza kuyagura.
Kugeza ubu Rotary Club mu Rwanda igizwe na clubs zigera ku 10 zirimo Rotary Club Kigali Mont Jali, Musanze-Murera, Rotary Club Kalisimbi, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Doyen, Rotary Club Gasabo , Rotary Club Seniors, Rotary Club Kivu Lake na Rotary Club Butare.
Rotary Club District 9150 igizwe n’ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.
Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!