Ubwo kandi ni ku bantu basanzwe kuri Twitter, kuko konti nshya zitari verified zo zizaba zemerewe kureba tweets 500. Iyo bigeze kuri konti ziri verified zo biba umwihariko, kuko zo umuntu abasha kureba posts 10,000.
Now to 10k, 1k & 0.5k
— Elon Musk (@elonmusk) July 1, 2023
Nyiri Twitter, Elon Musk, yari yabanje gutangaza ko imibare iza kuba iri hasi cyane, ariko aza kwisubiraho.
Yavuze ko kugena uyu mubare bigamije koroshya uburyo uru rubuga nkoranyambaga rukoreshwa mu gukurura amakuru, nubwo atasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga.
Yakomeje ati "Twari dufite amakuru menshi asahurwa cyane ku buryo byari birimo kugabanya urwego rw’imitangire ya serivisi ku barukoresha."
Icyakora, yavuze ko iki ari icyemezo cyari gikenewe mu buryo bwihutirwa, ariko by’igihe gito.
Bikekwa ko iki kibazo cyaba cyaratewe n’amakuru menshi anyuzwaho cyangwa avanwaho n’ibigo bikoresha ubwenge buhangano (Artifficial Intelligence), ari nabyo bifasha mu kubona amakuru imbuga nka ChatGPT ya Open AI yangwa Bard ya Google.
Binakekwa ko Musk yaba ashaka guhatira abantu kwishyura amafaranga atuma konti ye iba verified, ngo ihabwe akarango ka Twitter Blue.
Kugeza ubu iyi serivisi yishyurwa ifatabuguzi rya $8 (£6.30) ku kwezi, hatitawe ku wo nyiri konti ari we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!