00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimye Qu Dongyu watorewe manda ya kabiri yo kuyobora FAO

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 July 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, Dr Ildephonse Musafiri, yashimiye Umushinwa Qu Dongyu wongeye gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa, FAO, ashimira uruhare rwaryo mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere imirire n’ibindi bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr Musafiri yabigarutseho ku wa 2 Nyakanga 2023, ubwo yari yitabiriye Inama Rusange ya 43 y’iri shami imaze iminsi ibiri iri kubera i Roma mu Butaliyani, ikazamara iminsi irindwi, ari na yo yatorewemo uyu muyobozi.

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kumushyigikira mu mirimo yongeye gutorerwa, hagamijwe gukomeza kurwana urugamba rwo kugera ku musaruro ushimishije, kwimakaza imirire myiza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Yagize ati “U Rwanda ruzakomeza gukorana na we mu kongera imbaraga zituma umubano w’impande zombi ugera ku rundi rwego. U Rwanda ubwarwo rurajwe ishinga no kuba laboratwari yo kugeragerezwamo udushya dutandukanye. Qu ntuzigere ushidikanya kugeragereza mu Rwanda buri kimwe cyose, cyane ko ubuhinzi n’ibiribwa biri mu bya mbere byitaweho mu gihugu cyacu. Amahirwe masa.”

Qu wari umukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi mukuru, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi angana na 168 mu 182 batoye. Iyi manda ya kabiri izatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama 2023 igeze ku wa 31 Nyakanga 2027.

Yatorewe bwa mbere kuyobora FAO mu 2019, aho yagize uruhare mu gushyiraho amavugurura n’imishinga yari igamije kunoza imiyoborere y’uyu muryango mu bihugu 194 ukoreramo.

Ku ngoma ye ni bwo FAO yashinze Ihuriro ryita ku kwihaza mu Biribwa (World Food Forum: WFF), aho kugeza ubu ryagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bishingiye ku bumenyi, udushya, politiki, byifashishwa mu guhanga ishoramari n’ubufatanye bishya mu kwimakaza ubuhinzi bucuruza butari bwa bundi abantu bakora bagamije kurya gusa.

FAO igaragaza ko WFF izakomeza gutanga uwo musanzu ndetse inareme uburyo bushya bwo kwita ku ihindagurika ry’ibihe nka kimwe mu bibazo bibangamira ubuhinzi.

Mu Ukwakira uyu mwaka abagize WFF bazategura inama izaba yiga ku ngingo zirimo gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi, gukora ubuhinzi hifashishijwe ubumenyi n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Imikorere myiza y’iri shami, yakomeje kuzamuka muri iyi myaka ine Qu yari ayoboye, nubwo yabanje gukomwa mu nkokora n’ibibazo birimo Covid-19, intambara ya Ukraine n’izindi mvururu zibasiye ibihugu bitandukanye.

Kuri iyi nshuro Qu ategerejweho kugira uruhare mu guhindura urwego rw’ubuhinzi, rukava ku kugaragara nk’imirimo abantu bakora mu buryo bwa gakondo, ahubwo bukaba inkomoko y’amafaranga azagira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

U Rwanda rwafatanyije n’iri shami rya Loni mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, aho nko mu mu 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye na FAO amasezerano agamije kongerera ubushobozi abahinzi no kubafasha kugeza umusaruro ku isoko binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu 2022 nabwo kandi FAO, ku bufatanye na MINAGRI byateguye ibiganiro byahuje inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi hagamije kureba uko rwatezwa imbere umusaruro ukiyongera.

Izo nzego zombi kandi zifitanye umushinga zishyira mu bikorwa wiswe ‘DeSira’ ugamije guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi bizagira ingaruka nziza mu kumenya imbuto zikwiriye, ikoranabuhanga rikenewe n’udushya dukwiye guhangwa hagamijwe guteza imbere ubuhinzi.

Muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yerekanye ko Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 13.716 Frw mu 2022, uvuye kuri miliyari 10.930 Frw wari uriho mu 2021, izamuka ryagizwemo uruhare n’ubuhinzi bufite 25%.

Qu Dongyu yongeye gutorerwa kuyobora FAO
Qu Dongyu yashimye icyizere yongeye kugirirwa
I Roma mu Butaliyani hateraniye Inama ya 43 y'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n'Ibiribwa, FAO, igamije kurebera hamwe uko uru rwego rwatera imbere
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonce, ari i Roma hamwe na bagenzi be bo mu bihugu bitandukanye mu nama ya FAO igamije guteza imbere urwego rw'ubuhinzi
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse (ubanza ibumoso) na mugenzi we w'u Bushinwa, Tang Renjian bari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .