00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubundi kuki u Rwanda rwajya muri Congo?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 July 2023 saa 07:39
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo! Iyi mvugo yabaye intero n’inyikirizo y’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihe bashaka kumvikanisha ko ‘nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu ari u Rwanda’, bakirengagiza ko ari ikibazo kibareba, ko ari nabo bafite igisubizo.

Icyo bishingikiriza ni za raporo z’urudaca z’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu ntambara imazemo iminsi n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Ibi birego byasembuwe na raporo iheruka y’inzobere za Loni y’impapuro 240, ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahaye M23 intwaro n’ibikoresho kandi kikohereza abasirikare muri Congo barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) Inkeragutabara n’abo muri Brigade za 201 na 301.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika n’amakuru atizewe, agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.

Ishingira kuri byinshi birimo nko kwirengagiza nkana ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo RDC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.

Ni kenshi u Rwanda rwamaganiye kure ko ingabo zarwo ziri mu Burasirazuba bwa Congo, rushimangira ko zicungira umutekano ku butaka bwarwo. Ukwitatsa buri munsi no kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo bya Congo, bituma hari abibaza impamvu zatuma ingabo z’u Rwanda zijya ku butaka bw’umuturanyi warwo.

Umutekano w’igihugu ni ishingiro rya byose. U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo zishingiye ku kiryamo gisusurutse Guverinoma ya Congo yahaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.

Ibitero bituruka muri RDC

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, abayigizemo uruhare bambukanye intwaro zose, bakambika hafi y’u Rwanda, bakajya bagaba mu gihugu ibitero byinshi byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

Habayeho ibikorwa byo kubigiza hirya no no gucyura impunzi, ariko umugambi bari bafite wo kugaruka mu Rwanda no gukuraho ubutegetsi ntiwigeze uhinduka.

Kimwe mu bituma u Rwanda rwarakomeje kuba maso, ni ukuba nk’umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, Gen Pacifique Ntawunguka, ashobora kuvuga ashize amanga, abwira Jeenerali mu Ngabo za Leta, James Kabarebe, ati “nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo.”

Ni ukuvuga ko babonye urwaho, bagaruka mu Rwanda bakamena amaraso, mu mugambi bameneshejwe batagezeho.

Mu minsi ishize - nubwo atari ubwa mbere bibayeho - hakomeje kujya ahabona ubufatanye bweruye bwa FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, mu gihe uyu ari umutwe washyizwe ku rutonde rw’abakora iterabwoba.

Ni ubufatanye bwongerewe imbaraga nyinshi, FDLR ihabwa imbunda, ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga, ngo bafatanye guhangana na M23 icyo gihugu kivuga ko ifashwa n’u Rwanda. Ni umugambi wagutse, kuko FARDC yahurije hamwe imitwe myinshi, irema ihuriro ryihise Alliance des résistants de la patrie (ARP).

Ingabo z'u Rwanda zihora amaso kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano warwo

Ibyo byose si ibintu u Rwanda rwabona ngo rwipfumbate, nubwo umutekano rukomeza kuwucungira ku nkiko zarwo.

Ariko se niba rufite amakuru ko imyitozo, kwinjiza abarwanyi bashya no guhabwa ibikoresho bishya bikomeje muri FDLR, bikabera muri RDC, ndetse ubuyobozi bukuru bwayo bukerura ko bushaka gufasha abanyarwanda kwibohora ubuyobozi bo bita ’bubi’, rwatuza rute?

Mwibuke ko FDLR mu Gifaransa ni “Forces démocratiques de libération du Rwanda), ni uko kwibohora Tshisekedi aba avuga.

Muri raporo RDC yishingikiriza ishinja u Rwanda kuba ku butaka bwayo, harondorwamo ubufasha Guverinoma ya RDC iha FDLR yaba mu by’amafaranga, intwaro no gukingirwa ikibaba muri politiki, ariko wagira ngo igera kuri izo mpapuro ikazisimbuka cyangwa igafunga amaso.

Urugero nko mu Ukuboza 2022 no muri Mutarama 2023, General Chico Tshitambwe wari uwa kabiri mu bayobozi b’ibitero kuri M23, yahuye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ngo banoze ubwo bufatanye.

Mu nama yabaye muri Mutarama yanitabiriwe na FDLR-Forces combattantes abacunguzi (FOCA), buri muyobozi w’umutwe witwaje intwaro yatahanye $5,000, n’icyizere cyo kuzahabwa intwaro. Ibyo ni ibivugwa na za raporo RDC yishingikiriza.

Uretse iyo raporo, inyandiko z’Urwego rw’ubutasi za Amerika (CIA) ziherutse kugaragaza ko RDC ya Perezida Tshisekedi imaze igihe ifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda yifashishije imitwe nka Mai Mai na FDLR.

RDC ishaka gutera icyuhagiro FDLR

Ibi byose ntibisigana no gutera icyuhagiro FDLR. Perezida Tshisekedi ubwe yavuze ko “nta kibazo FDLR iteye u Rwanda” ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Icyo gihe yagize ati “Kwitwaza ko FARDC Ifasha FDLR, ni ikinyoma. FDLR ni umutwe warangiye uteje ikibazo gusa RDC kuko ntibakigaba ibitero ku Rwanda ndetse nta n’inyungu za politiki bashaka mu Rwanda."

Nkomoje kuri ya raporo y’impuguke RDC yitwaza, iheruka ivuga ko “Ingabo za RDF zagabye ibitero ku birindiro bya FDLR na Rassemblement pour l’unité et la démocratie (RUD) - Urunana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntego zabyo harimo kwica “Colonel” Ruvugayimikore Protogène (alias Ruhinda) wa FDLR, umuyobozi wa FDLR wanafatiwe ibihano, “General” Pacifique Ntawunguka (alias Omega) n’imitwe yo muri Congo bakorana.”

Ikomeza inavuga ko hagati mu Ukuboza 2022, “Colonel” Gavana, umuyobozi wa RUD-Urunana, byavyuzwe ko yiciwe mu gitero cya RDF.”

Nta kimenyetso cyerekana ko RDF yagiye muri Congo muri ibyo bikorwa, ariko impuhwe RDC ifitiye aba barwanyi nazo ziteye amakenga, bigatuma umuntu arushaho kwibaza niba koko mpamvu zatuma RDF ijya muri Congo.

Uyu Gavana ni we wayoboye igitero cyagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu Ukwakira 2019 kirimo abarwanyi 67 bo mu mitwe ya P5 na RUD Urunana, bishe abaturage 14 mu gihe Ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero, abandi barafatwa, abasigaye bahungira muri Uganda.

Turetse ibyo, mu myaka 29 ishize FDLR ibarizwa muri RDC, yaranzwe no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo ntandaro y’ubwicanyi bukomeje kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni ibikorwa biherekezwa n’imvugo z’urwango ku bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi, ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko ari Jenoside irimo kuba ku manywa y’ihangu, amahanga arebera.

Ni ubwicanyi bwanageze ku banye-Congo bo mu bwoko bw’aba-Hema, bwamaganwa n’amahanga, akanenga imvugo z’urwango zikomeza gukoreshwa ku Rwanda n’abatsindirwa ubunyarwanda, ariko abategetsi ba RDC bakinuira. Ibyo bigaragazwa na za raporo RDC ikoresha ishinja u Rwanda.

Ubushotoranyi bwa RDC ku Rwanda

Indi mpamvu ishimangira ubushake bwa Congo bwo gushora u Rwanda mu ntambara, ni ubushotoranyi. Umuturanyi wo mu Burengerazuba yigize gushimuta abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi ku mupaka.

Iki gikorwa cyakurikiwe no gutera ibisasu gatatu mu Majyaruguru y’u Rwanda byangiza inzu z’abaturage hari n’abakomeretse. Indege ya RDC yo mu bwoko bwa Sukhoi yinjiye mu Rwanda inshuro eshatu, ubwa nyuma iraswaho.

Perezida Kagame mu butumwa yagejeje ku badipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda mu isangira ngarukamwaka ryabahuje muri Gashyantare 2023, yagarutse ku bavuga ko u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo n’ubushotoranyi ku Rwanda.

Ati “Baravuga ngo u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwa Congo, ikibazo kuri icyo, cyahoze kandi kizakomeza kuba: Ese ni ukubera iki u Rwanda rwajya mu Burasirazuba bwa Congo? Uramutse wumva impamvu yabyo, uburyo bwo kwigizayo u Rwanda, ni ugukemura icyo kibazo.”

“Inkuru ya FDLR imaze imyaka igera kuri 30, ntabwo ari impimbano, ni ibintu bihari. Rero mbwira abantu, mbere y’uko mujya kumbaza iby’u Rwanda muri Congo, mugomba kunsubiza impamvu iki kibazo gihari. Ni ukubera iki umuntu yarasa ku mupaka wacu, akica abaturage bacu?”

“Ni ukubera iki mu Ugushyingo 2019, FDLR yishe abaturage bacu mu Kinigi? Ugomba kunsobanurira ibyo. Ntabwo ngusabye kuza kumfasha gukemura icyo kibazo, nibaza ku mupaka tuzagikemura, ariko ni ukubera iki tudakemura icyo kibazo duhereye mu mizi?”

Umwe mu basesenguzi asanga “Kiriya gihe u Rwanda rwari rufite uburenganzira busesuye bwo gukurikirana ubwo bushotoranyi ariko ntabwo byakozwe, aho guverinoma yavuze ko idashaka kwinjira mu ntambara. U Rwanda rwanyuze mu nzira ya Demokarasi rwitabaza ibindi bihugu ku bushotoranyi rwakorerwaga rushaka ko habaho igisubizo kitari intambara”.

Mu kiganiro Perezida Kagame yigeze kugirana n’Umunyamakuru Charles Onyango Obbo wa The East African, yavuze ko FDLR yarashe ku Rwanda yifashishije ibisasu bya BM-21 kandi nta handi bari kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ‘umurongo utukura’ wamaze kurengwa nubwo u Rwanda rwirinze gusubiza.

Ati “Twubaha ubusugire bwa Congo ariko natwe dufite ubusugire bw’igihugu cyacu tugomba kurinda. Ntawe tubisabira uburenganzira ngo tubikore.”

Abasesenguzi bagaragaza ko “hari ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rufite impamvu zo kwinjira mu ntambara RDC iri kurukururiramo ariko rwanga kubijyamo kuko rwahisemo amahoro mu Rwanda, mu karere n’iterambere ryo gukorera hamwe”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .