00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ‘Jya Mbere’ yaranduye ubucucike mu mashuri yo muri Nyamagabe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 July 2023 saa 06:55
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bibarizwa hafi y’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko umushinga ‘Jya Mbere’ wabakijije umwanda, aho umusarani umwe washoboraga gusangirwa n’abana 85, ibikorwa wafatanyije no kurandura ubucucike mu mashuri.

Ni umushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda utewe inkunga na Banki y’Isi, mu buryo bwo guteza imbere imibereho y’impunzi n’abazakiriye kugira ngo zitabonwamo ikibazo mu gihe serivisi zisangira zaba nke.

Umuyobozi w’Ishuri ry’imyuga rya Don Bosco Nyamagabe, Frère Faustin Basigariye ati “Batwubakiye ibyumba umunani n’ubwiherero 16. Byakemuye ikibazo cy’ubwiherero buke twari dufite. Twari dufite ubwiherero burindwi ku banyeshuri 600.”

Frère Basigariye akagaragaza ko ibyo byumba babahaye byongereye n’ireme ry’uburezi, ibituma n’ababyeyi bazana abana babo bijyanye b’ibikorwaremezo bihagije bafite.

Kugeza ubu iki kigo gifite abanyeshuri 603 barimo abagera kuri 200 b’impunzi.

Uhagarariye abanyeshuri, Kayiganwa Marie Claire akavuga ko ayo mashuri ataraza cyari ikibazo gikomeye “kuko umwarimu umwe yigishirizaga mu gipande kimwe cy’ishuri amajwi agasanga abari mu kindi, kwiga neza bikagorana.”

Mugenzi we bayoborana waturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC wiga mu mwaka wa Gatanu mu by’Ubwubatsi, Gashema Espérant, avuga ko n’ikibazo cy’umurongo wagaragaraga ku bwiherero na cyo cyavugutiwe umuti “ubu ntawe ugitegerereza hanze undi igihe kirekire.”

Mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 73 n’ubwiherero 146, ibikorwa byatwaye agera kuri 1.769.176.271 Frw y’imirimo yo kubaka ndetse na 40.000.000 Frw z’inyigo.

Ibyo bigo kandi byahawe ibikoresho birimo intebe zo kwicaraho z’abanyeshuri zingana na 1.679, ameza 73 ndetse n’izindi ntebe (chaises) 73 byose bitwara agera kuri 96.004.063Frw.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Gasaka kinabarizwamo Inkambi ya Kigeme, Hagenimana Martin, akagaragaza ko ibyumba icyenda bubakiwe byagize uruhare rukomeye mu myigire y’abanyeshuri.

Ati “Ibyumba bitarubakwa twari dufite ubucucike bw’abana 62 mu ishuri, ariko ubu nta shuri rirengeje abana 45. Byafashije abana kuba bakwiga kabiri ku munsi. Amashuri yatwunguye ikindi cyiciro cy’inshuke cyiyongera ku cy’abanza n’ayisumbuye twari dufite.”

Ni ikigo kigizwe n’umubare munini w’impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme, aho mu banyeshuri ibihumbi 1.213 impunzi zihariye 60%, ari nacyo cyatumye bubakirwa ayo mashuri ndetse n’ubwiherero 34 burimo n’ubw’abafite ubumuga, kugira ngo uburezi bugere kuri bose.

Kugabanyuka kw’ubucucike bw’abanyeshuri bwatumye n’imitsindire ngo iva kuri 58% ikagera kuri 65% muri G.S Gasaka.

Ikigo cy’Amashuri cya Mudasomwa cyo cyubakiwe ibyumba umunani n’ubwiherero 16, byongera umubare munini w’abanyeshuri biga muri icyo kigo, uva kuri 230 ugera kuri 4002 harimo Abanye-Congo 26.

Umuyobozi wa Ecole Secondaire Mudasomwa, Abiragiye Françoise ati “Byatwunguye n’amashami abiri mashya y’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) ndetse n’iry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).”

Ayo ni amashami yaje yiyongera ku y’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) n’Imibare, Ubumenyi bwa Mudasobwa n’Ubukungu (MCE).

Uretse kubakirwa amashuri muri Nyamagabe nka kimwe mu gice cyo gushakira serivisi z’ibanze impunzi n’abazakiriye, kuri ubu hari kubakwa umuyoboro w’amazi wa kilometero 23 aho kuri ubu ugeze kuri 89% ukazarangira mu mpera za Kamena 2023 utwaye 426.506.786 Frw.

Ibyo bikorwa kandi bizajyana no kubaka isoko ry’amatungo rya Ryarubondo, kuri ubu rigeze kuri 40% rikazuzura mu mpera za Kamena ritwaye 554.999.502 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri cyo kunganira abafite imishinga ibyara inyungu, muri Nyamagabe hamaze gutangwa agera kuri miliyoni 520.9Frw byahawe abagera ku 1.167 barimo impunzi 197.

Ibyo bikorwa kandi bizajyana no gushyira mu bikorwa igice cya gatatu cya ‘Jya Mbere’ aho hateganywa gusana imigende y’amazi yo mu Nkambi ya Kigeme.”

Umushinga 'Jya Mbere' wubakiye Ishuri ryisumbuye rya Mudasomwa ryo muri Nyamagabe amashuri agezweho
Uhagarariye abanyeshuri, Kayiganwa Marie Claire na mugenzi we Gashema Esperent bagaragaje ko kwiga byabaga bigoye batarabona ibyumba bishya bya 'Jya Mbere'
Umuyobozi wa Ecole Secondaire Mudasomwa, Abiragiye Françoise yavuze ko ibyumba by'amashuri bubakiwe byatumye bunguka amashami abiri mashya
Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Gasaka kinabarizwamo Inkambi ya Kigeme, Hagenimana Martin yavuze ko ibyumba babubakiye byatumye abana bajya biga igitondo n'ikigoroba
Frère Faustin Basigariye uyobora Ishuri ry’imyuga rya Don Bosco Nyamagabe yavuze ko ibyumba bubakiwe na 'Jya Mbere' byafashije kongera imibare y'abatsinda

Amafoto: Bitereye Aime Frank


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .