00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwo mu Bwongereza rwanzuye ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 June 2023 saa 12:07
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Ni gahunda yari yitezweho gutanga umusanzu mu kugabanya umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, banyuze mu nzira z’amazi mu bwato butoya.

Ni mu gihe mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, bagahabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cyUrukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, (ECHR) yiteguye guhaguruka.

Ni icyemezo cyafashwe icyo gihe ngo babanze bahabwe amahirwe yo kwisobanura imbere y’amategeko, mbere yo kwirukanwa ku butaka bw’u Bwongereza.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Urukiko rukuru rwemeje ko iyi gahunda yemewe n’amategeko ndetse ko "u Rwanda ni igihugu gitekanye" cyakoherezwamo aba bimukira, ariko kiza kujuririrwa n’abasaba ubuhungiro n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ubu bujurire bwatanzwe n’abantu 10 basabaga ubuhungiro n’umuryango wa Asylum Aid. Abo bantu ni abageze mu Bwongereza mu buryo butemewe, baturuka mu bihugu bya Syria, Iraq, Iran, Vietnam, Sudan na Albania, bakoresheje ubwato butoya

Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangazaga iki cyemezo, abacamanza batatu banzuye ko iki cyemezo kidakurikije amategeko.

Ubwo yasomaga iki cyemezo, Umucamanza Ian Burnett yavuze ko na we atemera ko abimukira bazaba bafite ibyago byo kuvanwa mu Rwanda bajya mu bihugu byabo, ariko ngo "si igihugu gitekanye aba bimukira bacumbikirwamo mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa."

Umucamanza yakomeje ati "Icyemezo cyUrukiko rukuru cy’uko u Rwanda ari igihugu gitekanye bakwimurirwamo gikuweho, kandi kugeza igihe ibyuho biri muri gahunda yarwo yo gusaba ubuhungiro bikosorewe, kwimura aba basaba ubuhungiro bizaba binyuranyije n’amategeko."

Ni icyemezo ariko kitanyuze Guverinoma y’u Bwongereza, yavuze ko u Rwanda "ni kimwemu bihugu bya mbere bitekanye ku isi."

Umucamanza Burnett yavuze ko urukiko rwageze kuri iki cyemezo hashingiwe ku itegeko, ndetse ngo nta gahunda ya politiki n’imwe yashingiweho, kuko byo bireba za Guverinoma.

Nyuma y’iki cyemezo, bivuze ko inzira isigaye ari ukwitabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Ni icyemezo kitaza kugwa neza ubuyobozi bw’u Bwongereza, bwifuzaga umuti urambye ku kibazo cy’abimukira bakomeza kwisuka mu gihugu mu buryo butemewe, bakoresheje ubwato butoya.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yaherukaga gutangaza ko guhagarika ubu bwato ari kimwe mu bintu bitanu ashyizeho umutima, cyashoboraga no gufasha ishyaka rya Conservative kwegukana intsinzi mu matora ataha.

Abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bakomeje kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .