00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagati y’umuhanzi Danny Akamunani na Producer Junior hararangwa ubwumvikane buke

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 5 October 2012 saa 02:11
Yasuwe :

Kubera kutarangira kw’indirimbo yari yatangiwe gukorerwa na Producer Junior, umuhanzi Danny a.k.a. Aka8 afitanye ubwumvikane buke na Producer Junior wari uri kumukorera indirimbo muri Studio Bridge Records, ubu ibarizwa i Nyamirambo.
Mu kiganiro ku murongo wa Telefone n’umuhanzi Danny yavuze ko kubera kutamurangiriza indirimbo ye ku gihe habayeho kutumvikana hagati yabo. Yagize ati:”Hari umushinga (project) twari twaratangiye gukorana birangira idakozwe kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati (...)

Kubera kutarangira kw’indirimbo yari yatangiwe gukorerwa na Producer Junior, umuhanzi Danny a.k.a. Aka8 afitanye ubwumvikane buke na Producer Junior wari uri kumukorera indirimbo muri Studio Bridge Records, ubu ibarizwa i Nyamirambo.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone n’umuhanzi Danny yavuze ko kubera kutamurangiriza indirimbo ye ku gihe habayeho kutumvikana hagati yabo. Yagize ati:”Hari umushinga (project) twari twaratangiye gukorana birangira idakozwe kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati yacu …twakoranye indirimbo bakiri muri Bridge i Kanombe kandi twari twumvikanye ko bazayikora vuba ariko na n’ubu aho bari gukorerera i Nyamirambo bakomeje kuntinza”.
Uyu muhanzi n’uyu mu Producer bakaba bataracanye uwaka ku munsi wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2011, kuri studio ya Bridge Records, ubwo batumvikanaga ku kigomba gukorwa aho batashye nta numwe wumvikanye na mugenzi we nk’uko umuhanzi Danny yabitangarije IGIHE.com.

Danny a.k.a Akamunani

Tumubajije impamvu abwirwa na Junior zituma indirimbo ze zidakorwa, Danny avuga ko nta kintu kigaragara amubwira ko ahubwo asanga ari ukumujujubya. Yagize ati:”Nta mpamvu n’imwe ambwira kuko buri gihe ahora ambwira ngo uzagaruke ejo, uzagaruke ejo, kandi hari izindi project numva nkumva yarazirangije zaratangijwe nyuma yanjye. Njyewe musaba ko yandangiriza indirimbo yanjye kuko nayishyushyuye”.

Twashatse kuvugana ku murongo wa telephone na Producer Junior ariko dusanga telephone ze zombi (MTN Rwanda na Tigo) zitariho.

Producer Junior

Mu kiganiro cy’imbonankubone na Ireney Mercy, kuri ubu usigaye ari we ukurikiranira hafi ibibera muri Studio Bridge Records (nka Manager) yavuze ko arimo agirana ibiganiro na Producer Junior kugira ngo barebe uko babona umuti w’iki kibazo. Yagize ati:”Namuhamagaye kandi mbifashwamo na Kagabo ku buryo turi kugerageza ibishoboka byose ngo hakurikizwe amategeko ya Bridge Records”. Yanavuze kandi ko iki kibazo cyagejejwe kuri Jack Ross umuyobozi wa Bridge records mu Rwanda no muri Canada.

Gusa Mercy yatangarije IGIHE.com ko Producer Junior hari amwe mu mategeko atari kubahiriza neza nk’uko bari barabisezeranye. Yagize ati:”Junior hari bimwe na bimwe atakiri gutunganya nk’uko twari twabisezeranye”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .