00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitabajwe Urwego rw’Umuvunyi mu kibazo cy’ubutaka abaturage bagiranye na Sopyrwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 2 August 2022 saa 10:34
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bamaze iminsi bafitanye ikibazo n’uruganda Sopyrwa rutunganya ibireti, ahanini bitewe ku butaka batijwe, ariko bakaza kubwamburwa ngo burusheho kubyazwa umusaruro.

Abo baturage 603 ni abahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahunze mu 1959 na nyuma yaho gato.

Bageze mu Rwanda bubakirwa imidugudu, mu 1997 baza no gutizwa ubutaka na Leta, bwahoze ari ubwa Opyrwa.

Mu 2001 ubwo butaka bwaje kugurwa na Sopyrwa, ikomeza gukorana n’abo baturage babuhingaho ibireti bikagurwa n’urwo ruganda, bakabisimburanya n’ibirayi byabo bwite.

Uko imyaka yagiye ishira, abo baturage ngo bagiye baryoherwa no guhinga ibirayi, abandi bagahitamo kuharaza ngo babone inzuri, bituma umusaruro w’ibireti ugabanyuka cyane.

Mu gihe mbere kuri hegitari 236 bari baratijwe, hegitari imwe yasarurwagaho toni ebyiri z’ibireti byumye, byari bigeze ku mpuzandengo y’ibiro ijana gusa kuri hegitari, atari uko bitahera, ahubwo ari uko batacyitabira kubihinga.

Sopyrwa ifatanyije n’izindi nzego z’ubuhinzi zashakiye hamwe umuti urambye wo kongera ubwinshi bw’ibireti, bigahuzwa no kongera ingano y’imbuto y’ibirayi yakomeje kuba ikibazo ku bahinzi babyo.

Hafashwe umwanzuro wo kubyaza umusaruro ubwo butaka, maze bwamburwa abari barabutijwe buhabwa amakoperative ku masezerano, hagamijwe kongera ubwinsi bw’ibireti n’ubw’imbuto y’ibirayi bikunze kwera mu gice cy’amakoro.

Amakoperative 27 niyo yatsindiye isoko ryo kubyaza umusaruro ubwo butaka, agomba gukora ibishoboka byose umusaruro w’ibireti ukava ku biro ijana wariho ubu ukagera kuri toni ebyiri kuri hegitari nk’uko biba biteganyijwe, byaba ngombwa ukarenga.

Abaturage ntibanyuzwe no kubona ubutaka bari bamaze imyaka 25 bahinga buhawe abandi, bifuza ko babusubizwa bagakomeza kububyaza umusaruro.

Batakambiye Akarere ka Nyabihu kababwira ko ikigenderewe ari uko nyiri ubutaka, Sopyrwa, ashaka kububyaza umusaruro ukwiye. Bitabaje ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu biganiro byahuje izo mpande muri Nyakanga 2022 babifashijwemo n’Intara y’Iburengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi, abo baturage babwiwe ko ubutaka bwa Sopyrwa basanzwe bakoresha bweguriwe amakoperative kugira ngo bubyazwe umusaruro ukwiye, kandi ko byose biri mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yabwiye abo baturage ko ikigenderewe ari ukongera umusaruro w’ibireti, ukajyana n’isoko Sopyrwa ifite.

Ibyo kandi ngo bikorwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kuba inyungu z’umuntu umwe cyangwa itsinda rito.

Yagize ati" Ikigambiriwe ni ukongera umusaruro w’ibireti Sopyrwa yajyaga yohereza ku isoko, haba iryo mu Rwanda cyangwa iryo mu mahanga. Ku bifuza kwihuza n’abatsindiye isoko bazabegera, bafatanye kandi nabo barabyemera, abatabyemera bazategereza isoko rirangire noneho bongere bapiganwe. Icyiza ni uko ubu butaka bubyazwa umusaruro ukwiye bagahaza amasoko."

"Bazatubura n’imbuto z’ibirayi ku nyungu rusange z’igihugu. Ni ngombwa kuzuza ibisabwa bakareka gukora gakondo, kuko inyungu rusange ziza zikemura ibibazo by’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu."

Bamwe mu baturage bari basanzwe bahinga muri ubwo butaka, bemeza ko aho igihe cyari kigeze wasangaga bihingira ku nyungu zabo aho gukora ibyari bikubiye mu masezerano, kandi ko hari n’abari baratangiye kujya babukodesha abandi, kandi atari ubwabo.

Mukaraba Jacqueline yagize ati "Twari twarakoranye na Sopyrwa imyaka irenga 20. Twari twarababaye ukuntu bari badusezereye, ariko ubu kuko batwemereye ko dushobora kwegera abatsindiye isoko tugafatanya, birongeye bidutera imbaraga."

Bukuru Elise we yagize ati "Ikibazo dufite ni uko badutunguye bakaduhagarika kandi ariho twakuraga ubuzima, baradutunguye dusigamo n’ibiti byacu tutabisaruye. Muri iyi minsi wasangaga ibireti bidahingwa cyane ariko twari twiteguye gukomezanya nabo, aho kuzana abandi bo mu makoperative kandi byari bidutunze."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage basanzwe bakoresha ubwo butaka bifuza gukorana n’amakoperative yahatsindiye.

Yavuze ko n’abifuza gupiganwa nyuma y’uko amasezerano Sopyrwa yagiranye n’ayo makoperative azaba asojwe, nabo bazafashwa.

Yagize ati "Abaturage bo n’ubundi ni abacu kandi n’ubu butaka bugiye gukoreshwa ngo hongerwe umusaruro wabonekaga, imirimo izahakorerwa n’ubundi ni iya koperative n’ubundi zirimo abo baturage."

Biteganyijwe ko mu buhinzi bugiye kujya bukorerwa kuri ubwo butaka bwa hegitari 236, umwaka umwe hazajya hahingwa ibireti mu wundi hagakorerwa ubw’ibirayi burimo no gutubura imbuto yabyo yari yarabaye ikibazo ku bahinzi.

Wasangaga ikunda kubura, cyangwa hakaboneka idashoboye gutanga umusaruro uhagije kubera ko yabaga yarateguwe nabi, bikaba ngombwa ko Leta iyitumiza mu mahanga.

Indi mpamvu yateye Sopyrwa gukoresha ubwo butaka ku masezerano na ba rwiyemezamirimo babishoboye, ni uko imirima yayo imwe yari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri aho Leta ishaka kwagurira Pariki bigatuma ishaka kubyaza umusaruro iyo yari ifite yari isigaye ikoreshwa mu buhinzi budateye imbere n’umusaruro uturukamo ntube uhagije.

Nta ngano izwi ikwiye kuba ihagije y’ibireti bikwiye kuba byoherezwa ku isoko, kuko usanga bikenewe cyane mu gukora imiti yica udukoko yaba ku isoko ryo mu Rwanda cyangwa iryo mu mahanga.

Ku Isi ibireti byera mu Rwanda, Kenya na Australia ariko ibyo mu Rwanda nibyo bikurwamo umushongi mwiza kurusha ibindi byera mu bindi bihugu.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, aganira n'abaturage b'i Nyabihu
Abaturage biyemeje kubahiriza ibyemezo bya Sopyrwa
Urwego rw'Umuvunyi rwitabajwe mu kibazo cy'abaturage na Sopyrwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .