Ibi babitangaje kuwa Mbere tariki 15 Kanama, mu gihe hashize umwaka Aba-Taliban bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Achraf Ghani ndetse bakisubiza ubutegetsi.
Muri Kanama 2021 nibwo, Aba-Taliban bafashe Afghanistan, Perezida Achraf Ghani na benshi mu basirikare bari bagize Leta ye bahungira mu mahanga.
Kugeza ubu bamwe muri aba basirikare bari mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.
Mu kiganiro France24 yagiranye n’ababa muri Amerika, batangaje ko bafite inzozi zo kuzongera gutsinda Aba-Taliban bakisubiza Afghanistan.
Sayed Samiullah Rohani wari mu basirikare bagize Umutwe Udasanzwe mu Ngabo za Afghanistan akaba n’umwe mu barwanye urugamba n’Aba-Taliban yavuze ko ibyabayeho atigeze abitekereza.
Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko ibintu nka biriya bishobora kutubaho, twuvaga Aba-Taliban bari mu nkengero za Kabul ariko badashobora kuyifata.”
Gen Haibatullah Alizai wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afghanistan na we kuri ubu uba muri Amerika yavuze ko ashyigikiye umugambi aba basirikare bafite wo kwisubiza ubutegetsi ariko yemeza ko bakwiye kubanza kwigira ku makosa bakoze.
Ati “Turacyagerageza gushaka ubufasha bwisumbuyeho kugira ngo iri huriro ribeho koko kugira ngo duhurize hamwe Abanya-Afghanistan ndetse dukore ishyaka rikomeye ku bw’ahazaza ha Afghanistan.”
Kugeza ubu aba basirikare biganjemo abahoze ari bakuru mu ngabo za Afhanistan nubwo batuye mu bice bitandukanye muri Amerika bagira umwanya wo guhura bakaganira ku hazaza habo n’igihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!