00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bakubiswe inshuro n’Aba-Taliban mu mugambi wo kwisubiza ubutegetsi muri Afghanistan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Abasirikare bahoze ari aba Leta ya Afghanistan batangaje ko nubwo batsinzwe n’abarwanyi b’umutwe w’Aba-Taliban, batarakurayo amaso ahubwo bateganya kongera kwisuganya bakisubiza igihugu.

Ibi babitangaje kuwa Mbere tariki 15 Kanama, mu gihe hashize umwaka Aba-Taliban bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Achraf Ghani ndetse bakisubiza ubutegetsi.

Muri Kanama 2021 nibwo, Aba-Taliban bafashe Afghanistan, Perezida Achraf Ghani na benshi mu basirikare bari bagize Leta ye bahungira mu mahanga.

Kugeza ubu bamwe muri aba basirikare bari mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.

Mu kiganiro France24 yagiranye n’ababa muri Amerika, batangaje ko bafite inzozi zo kuzongera gutsinda Aba-Taliban bakisubiza Afghanistan.

Sayed Samiullah Rohani wari mu basirikare bagize Umutwe Udasanzwe mu Ngabo za Afghanistan akaba n’umwe mu barwanye urugamba n’Aba-Taliban yavuze ko ibyabayeho atigeze abitekereza.

Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko ibintu nka biriya bishobora kutubaho, twuvaga Aba-Taliban bari mu nkengero za Kabul ariko badashobora kuyifata.”

Gen Haibatullah Alizai wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afghanistan na we kuri ubu uba muri Amerika yavuze ko ashyigikiye umugambi aba basirikare bafite wo kwisubiza ubutegetsi ariko yemeza ko bakwiye kubanza kwigira ku makosa bakoze.

Ati “Turacyagerageza gushaka ubufasha bwisumbuyeho kugira ngo iri huriro ribeho koko kugira ngo duhurize hamwe Abanya-Afghanistan ndetse dukore ishyaka rikomeye ku bw’ahazaza ha Afghanistan.”

Kugeza ubu aba basirikare biganjemo abahoze ari bakuru mu ngabo za Afhanistan nubwo batuye mu bice bitandukanye muri Amerika bagira umwanya wo guhura bakaganira ku hazaza habo n’igihugu cyabo.

Gen Haibatullah Alizai wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afghanistan yavuze ko bafite gahunda yo gushinga ishyaka rizaharanira ubwigenge bw'iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .