Bitcoin ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyura ibintu bitandukanye, rikagira umwihariko w’uko ritagenzurwa n’urwego runaka, ahubwo agaciro karyo kagaterwa n’uburyo rikenewe ku isoko.
Bitcoin ni ryo faranga ry’ikoranabuhanga ryamenyekanye kurusha andi arenga 1000 ariho, akoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya blockchain.
El Salvador izajya yemera ko bitcoin ikoreshwa mu kwishyura ibintu byose kuva ku misoro kugera ku kugura ubutaka ndetse no kwishyura muri restaurant, icyakora ibiciro by’igurana rya bitcoin n’andi mafaranga bizajya bigenwa n’isoko, ntabwo ari Banki Nkuru y’Igihugu izabigena nk’uko bigenda ku yandi mafaranga.
Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele, akaba n’umwe mu bashyigikiye uyu mushinga, yavuze ko uzatuma igihugu cye kiri mu bikennye ku Isi, kibasha gukurura abashoramari mpuzamahanga ndetse no gutuma abaturage 70% badakoresha serivise z’imari, babasha kuzikoresha.
Icyakora abanenga bitcoin bavuga ko ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu bukungu na cyane ko El Salvador itashyizeho uburyo bwo kugenzura iryo faranga.
Icyo aba baheraho ni uburyo bitcoin ikunze gutakaza agaciro mu buryo buhoraho, ibishobora kugira ingaruka ku biciro ndetse no ku bwizigame bw’abantu.
Nk’ubu bitcoin 1 iri kugura ibihumbi 36$, nyamara mu mezi macye ashize, agaciro kayo karazamutse kagera ku bihumbi 65$, ibi bigatera impungenge ku bashoramari badashobora kwizera ubudahangarwa bw’iri faranga ku buryo ryabikwamo ubwizigame bwabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!