Guverinoma y’Ihuriro ry’Amashyaka Yamina iyobowe na Naftali Bennett niramuka yemejwe kuri iki Cyumweru, biraba ari amateka n’umunsi mubi kuri Likudu ya Netanyahu. Iyo Guverinoma nitemezwa n’Inteko, ubwo Benjamin Netanyahu umaze imyaka 12 ayoboye Israel arakomeza kuyobora kugeza igihe hazaba andi matora.
Mu kwihuza kwa Bannet n’andi mashyaka biteganyijwe ko nibatsinda azaba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka ibiri, indi ibiri ikazayoborwa na Yair Lapid w’Ishyaka Yesh Atid bafatanyije.
Nk’uko AFP ibitangaza, abatavuga rumwe na Guverinoma ya Netanyahu, kuri uyu wa Gatandatu bateraniye hafi y’urugo rwe mu rwego rwo kwishimira ko hari amahirwe menshi yo kumuvana kuri iyi ntebe kuri iki Cyumweru.
Mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Israel itatora ishyirwaho rya Guverinoma y’amashyaka yishyize hamwe, Netanyahu yaguma kuri iyi ntebe kugeza igihe hongeye kuba amatora rusange ku nshuro ya gatanu kuva mu 2019.
Ayo matora niyo yagena ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko ari naryo ryemererwa gushyiraho Guverinoma. Hashize igihe habura ishyaka ritsinda ku bwiganze busesuye mu Nteko, ari byo byagoye ishyaka Likud rya Netanyahu kuba ryakongera kuyobora Guverinoma.
Amatora y’Inteko aratangira saa Kumi zo muri Israel, biraba ari saa Saba z’amanywa ku isaha ngengamasaha (GMT), ni ukuvuga saa Cyenda ku isaha z’i Kigali.
Biteganyijwe ko yaba Netanyahu, Bennet na Lapid bose barahabwa umwanya bakavuga ijambo mbere y’uko amatora aba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!