00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MacKenzie wari umugore wa Bezos yongeye gutanga miliyari 2,7 $ mu bikorwa by’ubugiraneza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 June 2021 saa 10:02
Yasuwe :

MacKenzie Scott wahoze ari umugore w’umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, washinze urubuga rwa Amazon rumenyerewe cyane mu bucuruzi bwo kuri murandasi, yongeye gutanga akayabo ka miliyari 2,7 z’amadolari mu bikorwa by’ubugiraneza.

MacKenzie amaze gutanga amafaranga akabakaba miliyari 10 z’amadolari mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, haba mu gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ibikorwa by’ubuzima n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Yanditse avuga ko yifuza gutanga ayo mafaranga ku basigajwe inyuma n’amateka mu byo gufashwa ndetse n’abirengagijwe bakimwa agaciro.

Uyu mugore yanditse ko yahisemo imiryango igera kuri 286 ikora mu bikorwa bijyanye n’uburinganire ku bantu b’ubwoko butandukanye, ubugeni no mu burezi.

MacKenzie yatandukanye na Bezzos mu 2019, afite imigabane ingana na 4% muri Amazon ayikesha kuba yarafashije uwari umugabo we gutangiza iki kigo mu 1994.
Gutanga kwe ntibyigeze bitubya imvuba ye kuko kugeza ubu akiri umuherwe wa 22 ku Isi n’amafaranga agera kuri miliyari 59,5 z’amadolari.

MacKenzie yamaze kwishumbusha umugabo w’umwarimu mu bya Siyansi, Dan Jewett.

Ari gukorana n’itsinda ry’abashakashatsi ndetse n’umugabo we kugira ngo babashe guhitamo abakwiriye guhabwa ubufasha.

MacKenzie wari umugore wa Bezos yatanze miliyari 2,7 $ mu bikorwa by’ubugiraneza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .