MacKenzie amaze gutanga amafaranga akabakaba miliyari 10 z’amadolari mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, haba mu gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus, uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ibikorwa by’ubuzima n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Yanditse avuga ko yifuza gutanga ayo mafaranga ku basigajwe inyuma n’amateka mu byo gufashwa ndetse n’abirengagijwe bakimwa agaciro.
Uyu mugore yanditse ko yahisemo imiryango igera kuri 286 ikora mu bikorwa bijyanye n’uburinganire ku bantu b’ubwoko butandukanye, ubugeni no mu burezi.
MacKenzie yatandukanye na Bezzos mu 2019, afite imigabane ingana na 4% muri Amazon ayikesha kuba yarafashije uwari umugabo we gutangiza iki kigo mu 1994.
Gutanga kwe ntibyigeze bitubya imvuba ye kuko kugeza ubu akiri umuherwe wa 22 ku Isi n’amafaranga agera kuri miliyari 59,5 z’amadolari.
MacKenzie yamaze kwishumbusha umugabo w’umwarimu mu bya Siyansi, Dan Jewett.
Ari gukorana n’itsinda ry’abashakashatsi ndetse n’umugabo we kugira ngo babashe guhitamo abakwiriye guhabwa ubufasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!