Ibi Putin yabitangaje mbere y’uko abonana na Perezida Joe Biden wa Amerika ku itariki ya 16 Kamena, mu nama ya mbere izaba ihuje aba bagabo kuva Biden yakwinjira muri White House.
Putin yavuze ko Trump “Ari umugabo udasanzwe, ufite impano nyinshi, bitari ibyo ntiyari kuba Perezida wa Amerika.”
Trump yakunze gushima Putin mbere na nyuma y’uko ajya ku butegetsi, uretse ko aba bombi batakunze kumvikana bitewe n’amaperereza yashinjaga Trump kugera ku butegetsi abifashijwemo n’u Burusiya.
Putin kandi yavuze ko umubano wa Amerika n’u Burusiya “Uri ku rwego rwo hasi cyane” muri iyi myaka kuva nyuma y’intambara y’ubutita yahuje izi mpande zombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!