00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yashimagije Trump amwita umunyempano

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 June 2021 saa 08:16
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya,Vladimir Putin, yavuze ko Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari umugabo udasanzwe kandi ufite impano nyinshi, ari na cyo cyatumye aba Perezida nyuma y’igihe kini yari amaze mu bucuruzi.

Ibi Putin yabitangaje mbere y’uko abonana na Perezida Joe Biden wa Amerika ku itariki ya 16 Kamena, mu nama ya mbere izaba ihuje aba bagabo kuva Biden yakwinjira muri White House.

Putin yavuze ko Trump “Ari umugabo udasanzwe, ufite impano nyinshi, bitari ibyo ntiyari kuba Perezida wa Amerika.”

Trump yakunze gushima Putin mbere na nyuma y’uko ajya ku butegetsi, uretse ko aba bombi batakunze kumvikana bitewe n’amaperereza yashinjaga Trump kugera ku butegetsi abifashijwemo n’u Burusiya.

Putin kandi yavuze ko umubano wa Amerika n’u Burusiya “Uri ku rwego rwo hasi cyane” muri iyi myaka kuva nyuma y’intambara y’ubutita yahuje izi mpande zombi.

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amaerika (ibumoso) na Perezida Vladimir Putin w'u Burusiya (iburyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .