00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwahaye gasopo ’agatsiko k’ibihugu birindwi’ bishaka kuyobora Isi

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 13 June 2021 saa 01:26
Yasuwe :

Mu gihe mu Bwongereza hateraniye inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi “G7 Summit” u Bushinwa bwavuze ko iminsi yo kugena uko isi ibaho bikozwe n’agatsiko gato k’ibihugu yarangiye.

Kuri icyi cyumweru umuvugizi wa ambasade y’u Bushinwa i Londres mu Bwongereza yavuze ko iminsi yifatwa ry’ibyemezo by’uko isi ibaho bifashwe n’agatsiko gato yarangiranye n’igihe cyahise.

Yongeyeho ko yaba ibihugu bikize n’ibikennye byose byakabaye bingana mu kugena uko isi ibaho, imyanzuro yose igomba guhurirwaho n’ibihugu byose aho gufatwa n’agatsiko gato.

Ibi bije nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau asabye abayobozi b’ibi bihugu birindwi bikize ku Isi kwishyira hamwe mu gushaka uburyo bwo guhangana n’icyo bise ingaruka ziri guterwa n’u Bushinwa.

Ibi bihugu byatangaje umushinga wo kubaka ibikorwa remezo wa miliyari z’amadolari bigiye gutangiza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ugamije kuburizamo uwatangijwe n’u Bushinwa uzwi nka Belt and Road Initiative, wo kubaka ibikorwa remezo byorohereza ubuhahirane hagati y’imigabane itandukanye y’isi.

Uwo mushinga wa G7, ugamije kuziba icyuho cy’ibikorwa remezo by’iterambere bifite agaciro ka miliyari ibihumbi 40 z’amadolari, ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere bibura ngo nabyo bijye ku rwego rwiza.

Nk’uko Reuters ibitangaza, ibi bihugu uko ari birindwi abayobozi babyo bateraniye mu Bwongereza barimo gushakira hamwe icyakorwa nyuma y’uko u Bushinwa bukomeje kuzamura ubukungu bwabwo harimo no kubaka igisirikare gikomeye.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu myaka 30 ishize. Ubukungu bwacyo bwitezweho gukubita inshuro ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa mbere kuri ubu. Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byinshi bwasubiye inyuma umwaka ushize, ubw’u Bushinwa bwo bwaratumbagiye.

Nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’u Bushinwa wazamutseho 18.3%.

Guhera mu myaka ya 1970 ubwo habaga amavugurura mu Bushinwa, icyo gihugu cyabashije gukura mu bukene abantu miliyoni 800. Ni ibintu bikomeye bitigeze bibaho mu gihe gito nk’icyo.

Mu minsi ishize, Perezida Xi Jinping yatangaje ko mu myaka icumi ishize, icyo gihugu cyabashije kuvana abantu miliyoni 100 mu bukene.

Gutera imbere k’u Bushina bikomeje kujyana no kwigarura imitima y’ibindi bihugu cyane ibiri mu nzira y’amajyambere, butanga inkunga n’inguzanyo ziherekejwe n’amabwiriza yoroheje ugereranyije n’ibihugu by’i Burayi.

Icyakora u Bushinwa bushinjwa n’ibihugu by’i Burayi kubika urusyo ku bihugu bikennye, babaha amadeni batazabasha kwigobotora.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru ibihugu byibumbiye muri G7 bisohora imyanzuro y’inama harimo no gutanga ubufasha ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere no kubaka ibikorwaremezo, ibintu bisa n’ibigamije guhangana n’u Bushinwa mu ruhando mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden arimo gushaka ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bamushyigikira mu guhangana n’u Bushinwa bwongeye kubura umutwe.

Inama y’iminsi itatu y’ibihugu birindwi bikize ku isi G7 iri kubera mu Bwongereza kuva tariki ya 11 Kanama 2021 yitabiriwe n’ibihugu birindwi bikize ku isi aribyo u Bwongereza, u Buyapani, u Butaliyani, u Bufaransa, Canada, u Budage na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abayobozi b'Ibihugu birindwi bikize biyemeje gutangiza umushinga wo kubaka ibikorwa remezo mu bihugu bikennye ugamije kwitambika uw'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .