Mucuruzi,
Mu gihe umaze kurangura:
• Kanda *800#; uhitemo ururimi, maze uhitemo 5 ahanditse "Gusaba Code".
• Shyiramo TIN yawe maze wemeze.
• Shyiramo TIN y’umucuruzi uguriyeho.
• Numara kwemeza, urahita ubona code ari nayo uha umucuruzi uguriyeho kugirango agukorere fagitire.
• Abaguzi batagura ku mpamvu z’ubucuruzi nk’abahaha ibyo gukoresha mu rugo cyangwa izindi mpamvu zabo bwite ntabwo bakenera kode.
• Abasaba gukoresha kode nk’ibigo by’ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri Leta (NGOs) cyangwa ibigo bya Leta, bashobora kwiyongereraho nimero za Telefone z’abandi bakorana bashobora gutanga iyo Kode.