corner left corner right

CUNGA UMUTEKANO WA TIN YAWE Y’UBUCURUZI!!!

Mucuruzi,
Mu gihe umaze kurangura:
• Kanda *800#; uhitemo ururimi, maze uhitemo 5 ahanditse "Gusaba Code".
• Shyiramo TIN yawe maze wemeze.
• Shyiramo TIN y’umucuruzi uguriyeho.
• Numara kwemeza, urahita ubona code ari nayo uha umucuruzi uguriyeho kugirango agukorere fagitire.
• Abaguzi batagura ku mpamvu z’ubucuruzi nk’abahaha ibyo gukoresha mu rugo cyangwa izindi mpamvu zabo bwite ntabwo bakenera kode.
• Abasaba gukoresha kode nk’ibigo by’ubucuruzi, ibigo bitegamiye kuri Leta (NGOs) cyangwa ibigo bya Leta, bashobora kwiyongereraho nimero za Telefone z’abandi bakorana bashobora gutanga iyo Kode.

Reba uburyo bwo kongera nimero za telefone zemerewe gusaba code yo kurangura kuri TIN